Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Mata 2026, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 17 (U-17) yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabaye umwanya wihariye kuri aba bakinnyi n’abatoza babo, aho basobanuriwe amateka y’u Rwanda, by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.000 ziruhukiye muri uru rwibutso.
Abagize iyi kipe bafashe umwanya wo kuzenguruka ibice bitandukanye by’uru rwibutso, bareba amafoto n’ibimenyetso bigaragaza ubukana Jenoside yakoranywe, banahabwa ibiganiro bigamije kubasobanurira aho igihugu cyavuye n’aho kigeze mu rugendo rwo kwiyubaka.
Iyi kipe kandi iri kwitegura umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi uzayihuza na Zambia ku wa 17 Mata i Kigali.
Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.
Service dutanga.
.Kwamamaza
.Events potogaraph&Videos
.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage ku bifuza gukora itangazamakuru
Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.

