Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata 2026, Urwego rw’Igihugu ngenzuramikorere RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli.
Ibiciro byaherukaga ni ibyo ku wa 03 Mata 2026, none kuri uyu wa 16 Mata hatangajwe ibindi biciro aho Essance izamuweho amafaranga y’u Rwanda 635, ivuye kuri 2303 kuri litiro ishyirwa kuri 2938 kuri litiro ku biciro bizatangira kubahirizwa ku wa 17 Mata 2026.
Igiciro cya Mazutu cyo ntabwo cyigeze kizamurwa, RURA yemeje ko ari mu rwego rwo gukomeza gufasha abakora ingendo rusange kugira ngo babashe koroherwa.
Ni itumbagira rikomeje kuba ku isi yose ahanini riturutse ku ntambara ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran, iyi ntambara ikaba yarashegeshe ibiciro bya peteroli biturutse ku kuba Iran yarafunze umuhora wa Hormuz wanyuzwagamo 20% bya peteroli yose ikoreshwa ku isi.
Iran na Amerika biheruka kwemeranya ku masezerano y’agahenge muri Pakistan ku wa 07 Mata 2026 ariko nta n’amasaha 24 yigeze yubahirizwamo ibyari muri ayo masezerano kuko ibintu byakomeje kuba bibi cyane.
Amerika yari iherutse gutangira icyiswe gufungura ku gahato Hormuz ariko byarananiranye ndetse bituma Iran yongera ingamba mu kuhafunga birushaho gushyira isi yose mu kaga.
Izamuka ry’ibikimoka kuri Peteroli ku isi hose aho ribaye rikurukirwa n’izamuka ry’ibiciro ku kintu cyose, hirya no hino mu Rwanda abataka ko ibiciro bitumbagira cyane ni abahaha ibyo kurya n’ibicanwa byose muri rusange.
Abantu benshi bakomeje kwibaza iherezo ry’uku kuzamuka kw’ibikomoka kuri Peteroli kwahato na hato kandi mu buryo bukabije bakabiburira igisubizo.
