Ngoma:Abantu 20 bakubiswe n’Inkuba umwe ahita yitaba Imana

Mu Murenge wa Gashanda wo mu Karere ka Ngoma, Inkuba yakubise Abantu 20 maze umugabo w’Imyaka 32 ahita ahasiga ubuzima, naho abagizweho ingaruka na yo bahita bajyanwa ku Bitaro.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, inkuba yakubise abaturage bari bari mu mirimo y’ubuhinzi basanzwe bakorera mu gishanga cy’umuceri cya Gashanda, muri koperarative ya KORIM. Abatagezweho n’iyi nkuba bavuga ko imvura yabaye nyinshi cyane bazamuka bajya kugama mu nzu y’ubuhunikiro bw’umusaruro wabo, ari na ho inkuba yabakubitiye.

Mukamwiza Elinatayavuze ko mu gishanga harimo abahinzi benshi imvura ibaye nyinshi bajya kugama, ndetse ko hari abagiye kugama aho bahunika umusaruro ari naho inkuba yakubise.

Yagize ati: “Mu gishanga harimo abahinzi benshi imvura ibaye nyinshi tujya kugama. Hari abagiye kugama aho duhunika umusaruro ari naho inkuba yakubise. Yakubise abantu benshi ariko umwe witwa Ndikubwimana ahita apfa abandi na bo barazahara, duhita dutabaza ubuyobozi buza kubajyana kwa muganga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yavuze ko ubuyobozi bwamenye aya makuru bwihutira kuhagera ndetse abari bakiri bazima bafashwa kugera kwa muganga.

Ati: “Ni byo inkuba yakubise ahari hugamye abahinzi mu Murenge wa Gashanda aho umwe yahise yitaba Imana. Twakoranye n’ibitaro bya Ngoma hifashishwa za Imbangukiragutabara nyinshi kugira ngo abari bagihumeka batabarwe aho twabagejeje kwa muganga ndetse ubu ni yo nari ndi abaganga batugaragarije ko baza gukira.”

Yakomeje agira ati: “Turihanganisha umuryango wa Nyakwigendera tubabwira ko twifatanije na bo ku bw’ibi byago byo kubura umuntu wabo wari ukiri muto. Tunaboneraho gusaba abaturage kujya birinda mu bihe by’imvura, cyane igihe bari ahantu hamwe bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga nka za telephone kuko abahanga batugaragariza ko bishobora gukurura inkuba.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko hakomeje gukorwa ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage uburyo bwo kugerageza kwirinda ibiza by’inkuba, harimo gushyira imirindankuba ahantu abantu benshi bahurira, kwirinda kugama mu nsi y’ibiti n’ibindi. Ndikubwimana witabye Imana akubiswe n’inkuba yari umugabo ufite imyaka 32.

Amakuru atugeraho avuga ko abandi bantu bagizweho ingaruka n’iyi Nkuba bahise bajyanwa ku Bitaro bikuru bya Kibungo.

One thought on “Ngoma:Abantu 20 bakubiswe n’Inkuba umwe ahita yitaba Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *