Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026, Umugore afatanyije n’Umugabo ujya umusambanya yishe umugabo we nyuma yo kujya bagerageza kumwica ariko ntibabigereho.
Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko umugabo witwa Ngendahayo Donati uzwi ku izina rya Kibonge, bikekwa ko yishwe n’Umugabo witwa Nyasi wajyaga amusambanyiriza umugore ndetse bakaba bafatanyije kumwica nkuko byatangajwe n’abaturanyi babo.
Umwe mu baturage waganiriye n’itangazamakuru yavuze ko atari ubwa mbere uyu Nyasi afatanyije n’umugore wa nyakwigendera bari agerageje kwica uyu Donati kuko iyi nshuro yari iya Gatatu bagerageza kumwica.
Abaturage batanze amakuru bavuze ko batangiye gushwanira ahazwi nko kwa Bushombe ariko abaturage barabakiza. Uyu nyakwigendera amakuru avuga ko atari akibana n’umugore we mu Nzu kuko uyu nyakwigendera we yari yarahisemo kwikodeshereza indi Nzu.
Iki gikorwa kigayitse cy’ubwicanyi cyabereye mu Mudugudu wa Rwisanga, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki ho mu Karere ka Gatsibo.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Furaha Frank, aho yavuze ko ibi byatewe n’ifuhe.
Yagize ati “Abantu bavuga ko bapfuye ifuhe ry’Umugabo yasanze anywera mu kabari k’Umugore we yapimaga mo.”
Yasoje kandi avuga ko icyo yabwira abaturage ari ukureka kwishora mu byaha by’ubwicanyi kuko atari byo.
Nyakwigendera asize umugore n’abana ba 6, Abahungu ba 3 n’Abakobwa ba 3.
Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.
Service dutanga.
.Kwamamaza
.Events potogaraph&Videos
.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage ku bifuza gukora itangazamakuru
Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.