B&B Sports Talk n’Urukiko rw’Ikirenga rwa SK FM bakubiswe inshuro n’Urubuga rw’Imikino rukomeza kuyoboza inkoni y’Icyuma, Ibiganiro 5 by’imikino byakurikiwe cyane mu cyumweru gishize

B&B Sports Talk yariye isyataburenge Urubuga rw’imikino rwa RBA mu biganiro byakurikiwe cyane k’urubuga rucururizwaho amashuhusho rwa Youtube mu cyumweru gishize.

Nk’ibisanzwe ibiganiro by’imikino bisa nk’ibyamaze kwigarurira imitima y’abantu benshi by’umwihariko urubyiruko kuko aribo unasanga kenshi ku bibuga by’umupira w’amaguru bagiye kureba umupira cyanwa indi mikino itandukanye.

Muri iyi nkuru yacu tugiye kurebera hamwe ibiganiro by’imikino byakurikiwe cyane k’urubuga rwa Youtube mu cyumweru dusoje, mu gutegura uru rutonde twifashishije imibare igaragara kuri Youtube ku biganiro by’imikino byakozwe mu cyumweru gishize, turaza guhera k’umwanya wa Gatanu tumanuka.

Dore ibiganiro 5 byimikino byakurikiwe cyane kuri Youtube mu cyumweru dusoje.

5.Urukiko rw’Imikino:ni ikiganiro cy’imikino cya RadioTV10 mu cyumweru gishize iki kiganiro cyakurikiwe n’abantu 81,000 k’urubuga rwa Youtube, iyi mibare ikaba ariyo ishyira iki kiganiro k’umwanya wa 5 mu biganiro by’imikino byakurikiwe cyane mu cyumweru gishize.

4.B&B Sports Bar:ni ikiganiro cy’imikino kigaruka ku makuru y’i Burayi gitambuka kuri B&B Kigali FM mu masaha y’umugoroba, iki kiganiro kikaba cyarakurikiwe cyane k’urubuga rwa Youtube kuko imibare igaragaza ko cyakurikiwe n’abantu 164,ooo.

Iki kiganiro kikaba gikorwa n’abanyamakuru bamaze kwandika izina rikomeye mugutanaza amakuru y’imikino ndetse no kuyogeza, abo banyamakuru twavuga Fuade, Gicumbi, Mahoro Nassiri batazira Kajugujugu ndetse n’abandi

3.Urukiko rw’Imikino:ni ikiganiro cy’imikino cya SK FM gitambuka buri munsi iki kiganiro mu cyumweru gishize kikaba cyarakurikiwe n’abantu 190,000 k’urubuga rwa Youtube.

Iki kiganiro kikaba gikorwa n’abanyamakuru bakomeye bahano mu Rwanda harimo Samu Karenzi nyiri SK FM, Kazungu Clever, Lorenzo Chritian ndetse n’abandi.

2.B&B Sports Talk:ni ikiganiro cy’imikino cya B&B Kigali FM gitambuka buri munsi ku manywa mu cyumweru gishize iki kiganiro kikaba cyarakurikiwe kuri Youtube n’abantu 230,000 iki kiganiro kikaba gikorwa n’abanyamakuru bakomeye cyane harimo Jodo Castar ndetse na David Bayingana bafatanyije gushinga iyi Radiyo ntitwakwibagirwa kandi n’abandi banyamakuru barimo Jean Luck Imfurayacu, Cidick batazira Gakwavu ndetse n’abandi.

Tubibutsa ko hari n’ikindi kiganiro cy’imikino iyi Radiyo ikora k’umugoroba kiba kivuga k’umakuru y’imikino ariko yo hanze dore ko twanagishyize k’umwanya wa 4 kuri uru rutonde.

1.Urubuga rw’Imikino:ni ikiganiro cy’imikino cya Radiyo Rwanda kikaba gitabuka ku wa mbere kugeza ku wa Gatandatu mu cyumweru gishize iki kiganiro cyakurikiwe n’abantu 264,000 kuri Youtube.

Iki kiganiro kikaba gikorwa n’abanyamkuru bakomeye harimo Rugaju Reagani abantu benshi bakundira ubusesenguzi bwe, Axel Rugangura, Kwizigira jean Cloude, Ruvuyanga Nkurunziza ndetse n’abandi.

2 thoughts on “B&B Sports Talk n’Urukiko rw’Ikirenga rwa SK FM bakubiswe inshuro n’Urubuga rw’Imikino rukomeza kuyoboza inkoni y’Icyuma, Ibiganiro 5 by’imikino byakurikiwe cyane mu cyumweru gishize

Leave a Reply to Claude Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *