Umuhanzikazi w’Umunyamerika Kayleigh Rose Amstutzwamamaye m’umuziki nka Chappell Roan yitabiriye umuhango wo gutanga ibihembo bya Grammy Award yambaye umwambaro udasanzwe utarikwambarwa n’undi muhanzi uwo ariwe wese ku Isi.
Mu ijoro ryakeye niho habaye umuhango wo gutanga ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 68, kuri iyi nshuro yegukanwe na Tayla ku nshuro ye ya kabiri nyuma y’iyo yegukanye mu 2024 ahigitse abari barimo Davido yongeye guhigika kuri iyi nshuro.
Muri uyu mwaka wa 2026, Davido yari yaserukanye n’umugore we Chioma mu birori byo gutanga Grammy ku nshuro ya 68 aho yari afite icyizere cy’uko indirimbo “With you” yakoranye na Omah Lay yamuha Grammy.
Inkuba itagira amazi yongeye kumukubitira ku ndirimbo “Push 2 Start” ya Tyla yegukanye iyi Grammy mu cyiciro cya Best African Music Performance.
Tyla kandi yahigitse abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Burna Boy, Wizkid, Ayra Starr, Edy Kenzo, Omah Lay, Mehran Martin. Ikindi, Tyla yegukanye iki gihembo ku ndirimbo yakoze ari wenyine mu gihe abo bari bahanganye bagiye bakorana ari abahanzi babiri babiri.
Muri uyu muhango ni bwo Chappell Roan yaje gutungurana aza yambaye umwambaro udasanzwe umugaragaza nk’aho atamabaye ku gice cy’imbere mu gituza ndetse utamwitegereje neza ukaba wanakekako hari amasaro afashe ku mabere ye.
Uyu mwambaro yaje yambaye wateye abantu benshi kwibaza kuri uyu muhanzi kuko yari yambaye umwambaro ufite umwihariko we gusa kuko ntewundi muhanzi wari wambaye nkawe.
Uyu muanzi wimyaka 27 yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Good Luck, Babe!’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 133 kuri youtube na ‘Pink Pony Club’ nayo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 118 kuri Youtube.
