Rugaju Reigani mwakunze yabonye ikipe nshya agiye gutoza muri RPL.

Rugaju Reigani ufatwa nk’umusesenguzi wambere mu Rwanda yamaze kwinjira mu mw’uga w’ubutoza, Ndetse akaba yabonye ikipe nshya agomba gutoza nk’umutoza wungirije.

Rugaju Reigani yamaze kubona Risanse imwemerera gutoza imikino y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, bidasubirwaho yamaze kugirwa umutoza w’ungirije muri Gorilla FC Aho azaba y’ungorije umutoza Alain Kirasa.

Ese Rugaju Reigani Yaba agiye kureka itangaza makuru?

Mubihe byatambutse uyu munyamakuru yigeze gukora ikiganiro ku muyoboro we wa Yutube avuga ko yifuza kuzakora ibintu binini muri sports.

Yagize ati “Ndifuza kuzakora ibintu binini muri sports y’u Rwanda”.

Laverite.rw mugushaka kumenya byinshi kuri aya makuru twamenye ko uyu munyamakuru akazi yahawe muri Gorilla FC ko kuba umutoza w’ungirije katazatuma areka itangaza makuru kuko kwungiriza muri Gorilla FC bizamufasha gushaka izindi Risanse zizamufasha kuba umutoza ukomeye nkuko abyifuza.

Aya makuru kandi yashimangiwe na nyiri ubwite, aho yagize ati “iyo kipe ni mushake muyivuge ni Gorilla fc.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *