Mu ntege nke zayo Rayon sports yanganyije na Gorilla FC

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, Rayon sports yanganyije na Gorilla FC mu mukino wanyuma wo kwishyura wa 1/2 w’igikombe cy’amahoro.

Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi benshi b’iyi kipe ya Rayon sports aho bari bategereje ko ikipe yabo iza kwigobotora Gorilla FC yari yakaniye cyane kuri uyu mukino.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, utangira ubona ko amakipe yombi agerageza gushaka uko yabona igitego cya kare cyane cyane k’uruhande rwa Gorilla FC kuko yasabwaga gutsinda igitego kimwe k’ubusa ubundi igahita igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Ku munota wa 11 Ishimwe Ganijuru yakoreye ikosa Akayezu Jean Bosco maze umusifuzi Twagirumukiza Abdul wari iyoboye uyu mukino ahita atanga kufura, ni kufura yetewe ariko ntiyagira icyo itanga. Ubu bwari uburyo bwa mbere bushoboka Gorilla FC yari ibonye bwashoboraga kuyiviramo igitego.

Nyuma y’ubu buryo Gorilla FC yari imaze gupfusha ubusa Rayon sports yakomeje kuyisatira, ku munota wa 22 Rayon sports yabonye kufura nziza yatewe na Tony Kitoga ariko ba myugariro ba Gorilla FC umupira bawushyira hanze ndetse hanaje kuboneka koruneri ariko nayo itagize ikiyivamo gihambaye.

Kuva ku munota wa 33 Rayon sports yakomeje gusatira cyane Gorilla FC, ari nako yakomezaga kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko butagize icyo butanga.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri ntabwo cyatangiranye imbaraga nyinshi ugereranyije n’icyambere kuko amakipe yombi yakiniraga cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 56, umutoza wa Gorilla FC yaje gukora impinduka aho Rutonesha Hesbon yasimbuwe na Chancellor.

Nyuma y’uburyo bukomeye bwo ku munota wa 68, Rayon sports yari imaze guhusha amakipe yombi yaje gukora impinduka aho ku ruhande rwa Rayon sports Sindi Paul Jesus yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Didier naho Gorilla FC ikuramo Nduwimana Frank asimburwa na Karenzo Alexis.

Rayon sports kandi ku munota wa 79, yaje gukora izindi mpinduka ebyiri icyarimwe aho Habimana Yves na Faustin Kitoko Likau binjiye mukibuga basimbuye Ndikumana Asmane na Tony Kitoga.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 maze umusifuzi yongeraho inyongera Rayon sports yashoboraga kubonamo igitego kuko ku munota wa 94 Abedi Bigirimana yateye umupira w’umutungurano maze  umuzamu wa Gorilla FC awushyira muri koruneri ariko nayo itagize icyo itanga.

Kunganya kwa Rayon sports 0-0 na Gorilla FC byahise biyiha itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro 2026, kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1 -1.

Ni Rayon sports yakinnye uyu mukino idafite Yannick Bangala na Aziz Bassane bari bari mu bihano. Ni Rayon sports kandi yakinye uyu mukino ubona ko ifite ibihanga mu gice cyayo gusatira izamu aho ushobora kuvuga ko yari ifite intege nke.

Rayon sports izahura ku mukino wanyuma n’ikipe iza gukuramo indi hagati ya APR FC na Etincelles FC ziza gukina kuri uyu wa Gatatu kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino ubanza APR FC yari yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *