Nyarugenge:RIB yataye muri yombi umugabo wasambanyaga abakobwa abashukisha akazi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenza cyaha (RIB) rwataye muri yombi Habarurema Jean D’amour, wasambanyaga Abakobwa abizeza akazi i Shyorongi, maze bamugeraho agahita abasambanya ndetse akanabambura utwabo.

Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uyu mugabo ukurikanyweho ibi byaha yabaga muri group ya WhassAp yitwa ‘Saka akazi’ muei iyi roup kandi ananyuzwaamo amatangazo y’akazi.

Iyo hari uwandikaga muri iyi group avuga ko ashaka akazi, uyu mugabo yacaga mugikari akamwandikira akamubwira ko yamuboneye akazi i shyorongi.

Iyo bemeranywaga, yaboherezaga itike akababwira ko bahura hanyuma akabashuka akabajyana mu gashyamba kari hafi y’aho atuye akabasambanya akanabambura ibyo bafite byose amaze kubatera ubwoba ko abica.

Uyu mugabo yafashwe amaze gushuka no gusambanya abakobwa batandukanye harimo n’utaruzuza imyaka y’ubukure. Hari ababashije kumucika atarabasambanya aho umwe yanatewe icyuma agerageje kumurwanya.

Aba bakobwa yakoreshaga imibonano mpuzabitsina ku gahato babaga bavuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi n’aka Bugesera.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi no gusambanya umwana.

RIB irashimira abatanze amakuru kugira ngo uyu mugabo afatwe, inaburira n’undi wese waba afite imigambi yo gukora ibyaha nk’ibi kubihagarika kuko bitihanganirwa.

Irakomeza kuburira abantu ibasaba gukomeza kugira amakenga, bakirinda kwizera ababashukisha cyangwa ababizeza ibintu bitandukanye birimo akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *