Umunyarwenya wo muri Nigeria Doctall Ogbonna wamamaye nka Doctall Kingsley mu kazi ke k’urwenya yatangaje ko azongera gushyira hanze amashusho y’urwenya mu cyumweru gitaha kubera yifatanyije n’abanyarwanda muri iki cyumweru cy’icyunamo.
Ibi yabitangaje abinyujije kuri kuri Konte ye ya Isitogarame ahasanzwe hanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 (story).
Doctall Kingsley yavuze ko azongera gutambutsa amashusho ye y’urwenya mu cyumweru gitaha, bitewe n’uko ari mu cyumweru cyo kwifatanya n’abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu munyarwenya aheruka i Kigali ku mugoroba wo ku wa 26 Ukwakira 2023, aho yiri yitabiriye igitaramo “The Upcoming Diaspora” cyari cyateguwe na Japhet Mazimpaka.
Doctall Kingsley asanzwe agaragaza ko akunda u Rwanda ndetse akaba n’inshuti y’Abanyarwanda cyane, kuko yahisemo no kwiyita izina ry’ikinyarwanda rya ‘Ntakirutimana’.
Uyu munyarwenya akurikirwa n’abantu benshi ku mbugankoranyambaga ze kuko kuri Isitogarame ye akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 965, naho kuri TikTok akaba akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 5 n’ibihumbi ijana.
