Umunyamakuru wo muri RDC Daniel Micombero, uzwiho gukwirakwiza icengeza matwara ry’ubutegetsi bwa RDC yatunguranye cyane ubwo yafataga ifoto ya Yampano arikumwe n’umugorewe akavuga ko ari umuyobozi wa AFC/M23 wari urimo gutera akabariro.
Uyu Micombero yakoreraga itangazamakuru muri Reoubulika iharanira Demokarasi ya Congo by’umihariko mu burasirazuba bwa RDC mu Mujyi wa Goma, uyu munyamakuru amaze igihe yibasiora cyane ubuyobozi bw’inyeshyamba za AFC/M23, avuga ko hari amashusho afite y’abayobozi bizo nyeshyamba bari gutera akabariro.
Micombero yabanje gutangaza ko yabonye amashusho y’Umuyobozi w’ibiro by’Umuyobozi wa AFC/M23, Yannick Tshisola, ari gusambana n’Umuyobozi ushinzwe imari muri iri huriro, Fanny Kayembe, ariko bigaragara ko ari ibinyoma.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, abinyujije kuri Konte ye ya X Micombero yatanaje ko yabonye andi mashusho y’umuyobozi muri AFC/M23 ushinzwe gukusanya imisoro mu birombe by’amabuye y’agaciro bya Rubaya muri teritwari ya Masisi, witwa Jean-Luc Mashagiro, ari gusambana.
Yagize ati “Muri aya mashusho y’iminota 5 n’amasegonda 40, Bwana Mashagiro agaragara ari kumwe n’umugore uzwi neza, bari mu mibonano mpuzabitsina.”
Ifoto Michombero yakoresheje avuga ko ari iya Mashagiro ni iy’umuhanzi w’Umunyarwanda, Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, ari kumwe n’umugore we.
Iyi foto igaragara neza yakuwe mu mashusho ya Yampano ari gutera akababariro n’umugore we, yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za 2025, ivugisha benshi bayibonye, ifungisha abayisakaje.
Muri Gashyantare 2026, Uzabakiriho Cyprien wamanyekanye nka Djihad, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John, bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu bazira gukwirakwiza aya mashusho.
Abazi dosiye ya Yampano batangiye gutuka Michombero bakoresheje urubuga rwa X, bagaragaza ko nta bunyamwuga bwigeze bumuranga, keretse icengezamatwara ry’ibinyoma akwirakwiza mu nyungu za Leta ya RDC.
Ni kenshi Michombero atangaza amakuru y’ibinyoma yiganjemo agamije guharabika AFC/M23 ariko agatahurwa byoroshye kuko haba hari ibimenyetso biyavuguruza. Iyo abamukurikira bagerageje kumukosora, ntajya ahinduka.
