Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah, yamenyesheje abanenze imyambarire y’umuhanzi Doja Cat ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa se Inteko y’Umuco.
Ibitaramo bya MoveAfrika bitegurwa n’umuryango Global Citizen, utumira ibyamamare mu muziki ku rwego rw’Isi kugira ngo bitaramire abaturage bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda.
Nubwo Abanyarwanda benshi bemeza ko Doja Cat yitwaye neza ku rubyiniro, bamwe bamurebeye mu ndorerwamo y’imyambarire yagaragazaga igice kinini cy’amatako ye, bagerageza kubisanisha n’umuco nyarwanda.
Hari abatangiye kwibaza niba umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwandakazi na we atazambara nka Doja Cat, agafatwa nk’uwishe umuco nyarwanda avuye ku rubyiniro. Hari abagiye kure bahamya ko umuco uri mu kaga.
Minisitiri Utumatwishima yasubije ko Abanyarwanda bakwiye kuzamura imyumvire, bakamenya ko umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe kandi ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa Inteko y’Umuco.
Yagize ati “Ku rubyiniro, umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si ku rusengero, si ku Nteko y’Umuco, si mu ishuri, si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo.”
Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko umuhanzi w’Umunyarwandakazi uzigana imitaramire nk’iya Doja Cat azaba ataratojwe.
Injira muri channel yacu ya wwtsapp:https://whatsapp.com/channel/0029VbB0XeP8vd1MrRBdJK1E

