Gen MK Mubarakh yashimiye abasirikare n’ abo mu zindi nzego z’ umutekano basoje amasomo y’umwuga wa Gisirikare

Uyu munsi, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye abasirikare n’ abo mu zindi nzego z’ umutekano 489 basoje ku mugaragaro amasomo y’umwuga wa gisirikare yamaze amezi ane n’igice.

Aya masomo yahawe abasirikare n’ abo mu zindi nzego z’ umutekano 489 barimo ofisiye n’ andi mapeti, baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), basoje ku mugaragaro amasomo y’umwuga wa gisirikare yamaze amezi ane n’igice, yabereye mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro.

Aya masomo yabahaye ubumenyi bwo gukora kinyamwuga nk’abayobozi ku Rwego rwa Kompanyi, Peleto ndetse n’ izindi nzego za gisirikare.

Mu muhango wo gusoza ayo mahugurwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yabashimiye ubwitange bagaragaje, abifuriza gukomeza kugera ku ntego mu kazi kabo.

Yagaragaje ko aya masomo ari ingenzi mu gutegura abayobozi b’ingabo babigize umwuga kandi bafite ubushobozi buhanitse.

Umugaba Mukuru wa RDF yashimye imyitwarire myiza yaranze abahuguwe mu gihe cyose bamaze mu mahugurwa.

Yashimangiye akamaro k’ayo mahugurwa mu bikorwa bya gisirikare mu gihe tugezemo, agaragaza ko ubumenyi bungutse ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda birushaho kuvuka muri iki gihe.

Yanabibukije ko amahugurwa atagarukira ku nyigisho gusa, abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bize mu nshingano zabo za buri munsi.

Aya mahugurwa  yibanze ku kongerera ubumenyi mu bya gisirikare harimo ubuyobozi, n’imicungire y’ abasirikare n’ ibikoresho bikaba ari intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka ingabo zikora kinyamwuga no kwitegura guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *