RDF:Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze ryatangije amasomo y’ingenzi

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri mu Karere  ka Musanze (RDFCSC) uyu munsi ryatangije amasomo yiga ku Mubano Mpuzamahanga n’Umutekano.

Aya akaba ari amasomo ya mbere mu ruhererekane rw’amasomo yo ku rwego rwo hejuru yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR).

Maj Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Diviziyo ya 3, watangije ku mugaragaro ayo masomo mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yavuze ko icyo gikorwa kirenze gutangiza gahunda nshya y’amasomo.

Yagize ati: “Aya masomo ni ishoramari mu buyobozi bwo ku rwego rwo hejuru, ni ishoramari mu gutegura imitekerereze y’abayobozi, kandi amaherezo ni ishoramari mu mutekano w’igihugu n’uw’akarere.”

Maj Gen Nkubito yavuze ko ibibazo by’umutekano byo muri iki gihe bigenda birushaho kuba urusobe. Yagize ati: “Ihangana ku nyungu zitandukanye hagati y’ibihugu, impinduka ziterwa n’ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, n’impinduka mu mibanire ya politiki bisaba abayobozi bashobora gutekereza birenze urugamba—abayobozi basobanukiwe neza ibijyanye na politiki, dipolomasi n’imiterere y’ inzego aho ibyemezo by’umutekano bifatirwa.”

Yasabye abitabiriye aya masomo gukoresha neza aya mahirwe mu kwagura imitekerereze yabo, gusuzuma no kugenzura ibyo bafataga nk’ukuri kudashidikanywaho, no kubaka imiyoboro y’imikoranire izafasha kongerera ubushobozi hamwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano bihuriweho.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko ayo masomo yateguwe hagamijwe kongerera ubushobozi abari ku rwego rwo hejuru mu gusobanukirwa imigendekere y’ibibera ku rwego mpuzamahanga, no gutanga umusanzu unoze mu itegurwa rya politiki n’ifatwa ry’ibyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *