Umunyamakuru Dukuzimana Jean De Dieu yerekeje ku Isibotv&Radio

Umunyamakuru Dukuzimana Jean De Dieu yamaze gutanganzwa nk’Umunyamakuru wa Isibo Radio.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo Isibo Radio yahaye ikaze umunyamakuru Jado Dukuze umaze kwandika izina rikomeye mu itangamakuru rya siporo hano mu Rwanda.

Bagize bati ”Umuryango mugari wa Isibotv&Radio twakiriye, Jado Dukuze umunyamakuru wacu mushya mu biganiro bya siporo.’c

Jado Dukuze yerekeje ku Isibo Radio avuye kuri Fine FM atari amazeho igihe kinini.

Uyu munyamakuru azwiho gukora ibyegeranyo mu buryo bwiza kandi buryoheye amatwi, ikindi kandi uyu munyamakuru si intyoza mu kuvuga amakuru ya siporo gusa kuko azi no kwandika amakuru nkuko yabikoze ku gitangazamakuru cyandika cya Igihe.com.

Uyu munyamakuru yanyuze ku bitangazamakuru bikomeye birimo nka Radio&TV10, uyu munyamakuru yavuye ku GIHE yerekeza muri APR FC yihebeye nk’umwe mu bagize itsinda ry’itangazamakuru ry’iyi kipe y’ingabo z’Igihugu by’umwihariko nk’umwanditsi wayo kuri Aprfc.rw.

Jado Dukuze yerekeje ku Isibo Radio asimbuye Leonidas Ndayisaba werekeje kuri Radio&TV10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *