Maj Gen Vincent Nyakarundi yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare (RDF) n’abapolice bagiye kujya mu butumwa bw’akazi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yahaye impanuro itsinda ry’abasirikare ba RDF n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa i Cabo Delgado muri Mozambique, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bari muri ubwo butumwa.

Izi mpanuro zatangiwe mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, ahari n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B. Sano.

Mu butumwa yabagejejeho, Maj Gen Nyakarundi yibukije iryo tsinda ko inshingano zabo ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba, anabasaba kuzaba intumwa nziza z’u Rwanda.

Yashimangiye akamaro ko kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, abashishikariza gukomeza kwitanga batizigamye mu kazi kabo nk’uko abababanjirije babigenje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *