Umunyemari Coach Gael yateguje irushanwa ryo gufasha abanyempano mu muziki, abinyujije muri 1:55 AM LTD isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye mu miziki ndetse na KIKAC Music.
Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 6 risyira iryo ku wa 7 Werurwe abinyujije kuri konte ye ya istogram aho yatangaje ko bari gutekereza gukora irushanwa rihuza abanyempano mu muziki mu rwego rwo gufasha abakiri bato ariko badafite ubushobozi kubaha urubuga bagaragarizaho ibyo bashoboye.
Iki gikorwa kigiye gutangizwa na Coach Gael abinyujije muri 1:55 AM LTD yashinze afatanyije na KIKAC Music nayo ifasha abahanzi batandukanye.
N’ubwo uyu muherwe yatangaje ibi ntiyigeze atangaza igihe cya nyacyo iki gikorwa kizatangirira, ariko amakuru Laverite.rw yamenye ni uko iki gikorwa cyo gufasha abanyempano gishobora kuzatangira mu mpera z’uyu mwaka.
Coach Gael amaze kwandika izina rikomeye mu myidadagaduro yahano mu Rwanda dore ko hari abahanzi banyuze muri 1:55 AM yashinze muri abo twavugamo Ross Kana na Kenny sol batandukanye ndetse na Bruce Melodie bagikorana ndetse na Kivumbi King uherutse gutangazwa nk’umwe mubahanzi bagiye kuzajya babarizwa muri 1:55 AM LTD.
Ntiwavuga abantu banyuze muri 1:55AM LTD ngo wibagirwe abahanga mu gutunganya imiziki mu buryo bw’amajwi aribo Madebeats, Element EleeeH na Kompresso.
Coach Gael ni umwe mu bantu bake mu Rwanda b’inkingi z’amwamba bafasha umuziki nyarwanda mu nguni zose ndetse utanatinya no kuvuga ko ariwe wa mbere kuri ubu, uyu mugabo kandi ni nawe nyiri Kigali Universe iberamo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo na siporo ndetse naho gufatira ibinyobwa n’ibiribwa bitandukanye.
