Umukinnyi wa filime, Nkusi Lynda n’umugabo we Irenge Christian baherutse kurushinga, bongeye guha isomo rikomeye abakundana bumva ko bagomba kuryamana mbere y’uko barushinga, aho bahishuriye abantu ibanga bo bakoresheje kugira ngo babashe kubyirinda.
Ibi babitangaje ubwo bari mu kiganiro kuri ‘B&B FM Umwezi’, bahishuye ko kimwe mu bintu byatumye urukundo rwabo rukomera, harimo kuba baririnze kuryamana mbere y’uko bakora ubukwe, ibintu usanga bikunda kugora abantu benshi.
Irenge Christian yemera ko muri kamere y’abagabo bagira irari cyane, gusa avuga ko yabashije kubigenzura abinyuramo neza.
Yavuze ko mu kwirinda iryo rari, yakoze uko ashoboye kose kugira ngo badahurira mu cyumba ugasanga umubiri ubarushije imbaraga.
Yagize ati “Mu gihe twamaze dukundana, ni uko nge nawe twabashije guhurira mu cyumba nk’umugore n’umugabo ku itariki 08 Gashyantare 2026 nijoro. Rero igihe twamaze duteretana iryo rari twararyirinze.”
Irenge Christian yakomeje agira ati “Twarahuraga yego, tugasohoka, twagiye no mu nkambi zitandukanye ariko nkirinda kuba twahuza ibindi bintu. Mbese bishobora no kuba ari imwe mu ntego zatumye urukundo rwacu rukomera.”~Irenge Christian Said.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Lynda, we avuga ko bafashijwe no kuba buri gihe barahuriraga ahantu hari abantu benshi.
Yagize ati “Intwaro twakoresheje ni uko buri gihe twahuriraga ahantu hari abantu benshi.”
Tariki ya 8 Gashyantare 2026 nibwo Uwankusi Nkusi Lynda yakowe na Irenge Christian wamwihebeye ndetse banasezerana imbere y’Imana.
