Abafite amafaranga barakimara, Juma Jux yatunguye umugore we amuha impano zifite agaciro ka miliyoni 63 Frw

Umuhanzi Juma Jux wo muri Tanzania yahaye umugore we Priscilla impano zifite agaciro ka miliyoni 62 Frw.

Juma Jux n’umugore we Priscilla bari kubarizwa i Dubai aho bakomereje kwishimira isabukuru y’umwaka umwe bashinze urugo rwabo.

Ubwo uyu muryango wa Juma Jux n’umugore we bizihizaga isabukuru y’umwaka umwe bamaze barushinze Priscilla yambwiye umugabo we amagambo aryoheye amatwi yuzuyemo arukundo maze nawe ahita amusezeranya kumujyana i Dubai ari naho bari kubarizwa ubu.

K’umunsi w’ejo washize ku wa Gatatu ni bwo hacicikanye amashusho agaragaza impano zihene zirimo isaha n’umukufi bihenze, amakuru yagiye hanze akaba agaragaza ko isaha yahawe Priscilla ifite agaciro ka miliyoni 43 Frw ni mugihe umukufi yahawe ufite agaciro ka miliyoni 20 Frw.

Juma Jux ni umwe mu bahanzi bamaze kwandika izina rikomeye muri Tanzania ndetse no muri Afurika muri rusange by’umwihariko mu gace ka Afurika y’uburasira zuba u Rwanda reherereyemo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *