Umuhanzi Chriss Easy yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Chocolate’ ikigera hanze isamirwa hejuru n’abakunzi be.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2026 umuhanzi Chriss Easy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Chocolate’, aho iyi ndirimbo ubwo yagerega hanze mugihe cy’iminota 40 yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 11 kuri YouTube ibi akaba aribyo abantu baheraho bavuga ko iyi ndirimbo yakiriwe neza.
Iyi ndirimbo kandi ikomeje kurebwa k’umuvuduko wo hejuru kuko ubwo twatunganyaga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze kurebwa inshuru zirenga ibihumbi 34 mu gihe kingana n’amasaha abiri gusa ndetse ikaba yari imaze gukundwa (Likes) n’abantu 7.5k.
Mbere y’uko Chriss Easy ashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo ye yari yabanje gusohora amajwi yayo (audio).
Iyi ndirimbo ya Chriss Easy ni indirimbo yihariye kukuba ari nta bantu benshi bayirimo kuko igaragaramo Chriss Easy n’umukobwa aba aririmbira gusa.
Iyi ndirimbo kandi iyo urebye amashusho yayo ubona ko akozwe m’uburyo bugezweho.
Iyi ndirimbo nshya ya Chriss Easy yakozwe m’uburyo bw’amajwi na Element.
Chriss Easy ni umwe mubahanzi bahagaze neza mumuziki Nyarwanda n’ubwo yari amaze igihe kingana n’amezi 7 adashyira igihangano hanze kuko indirimbo yaherukaga gusohora ari iyitwa ‘Naumia’ yaririmbiye mama we wari umaze kwitaba Imana.
Chriss Easy akaba arebererwa inyungu mu by’ubuhanzi na Junior Giti wamamaye cyane mugasobanuye, uyu akaba ari umwe mu bantu bazi kubyaza imyidagaduro amafaranga.
Umva indirimbo ‘Chocolate’ ya Chriss Easy unyuze aha 👇 👇