Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bitabiriye irushanwa rya SWAT (Special Weapons and Tactics) rihuza abaturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, azwi nka ‘UAE SWAT Challenge’ bakomeje kwitwara neza
U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe atatu muri iri rushanwa riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ni amakipe arimo RNP SWAT Team I, RNP SWAT Team II na Rwanda Defence Force SOF Team. Yose akomeje kwerekana ubuhanga bwayo mu birebana no guhashya ibikorwa by’iterabwoba.
Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z’inzitane n’ibindi.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 109, abakinnyi bakinnye icyiciro cyo kurasa mu buryo busanzwe ndetse buri kipe ikaba ifite mudahusha umwe, bagakorera hamwe mu kugera ku ntego kandi mu gihe gito.
Mu makipe ahagarariye u Rwanda, iyaje ku mwanya wa hafi ni RNP SWAT TEAM II, yasoreje ku mwanya wa 12, ikoresha umunota umwe n’amasegonda 48.
Iyi yarushije amasegonda abiri RNP SWAT Team I yabaye iya 23, mu gihe Rwanda Defence Force SOF Team yabaye iya 32 yo yayirushije amasegonda 21. Kazakhstan C yo muri Kazakhstan ni yo yabaye iya mbere yakoresheje umunota umwe n’amasegonda 28.
Ku munsi wa kabiri amakipe yakoze ikizamini cyo kubohora imbohe, bakabikora mu gihe gito kandi bakirinda ko hari umwe muri bo wakomerekera muri icyo gikorwa.
Amakipe yo mu Rwanda yasubiye inyuma ugereranyije n’umunsi wa mbere, aho RNP SWAT Team I ari yo yari hafi ku mwanya wa 17, Rwanda Defence Force SOF Team iba iya 39, na ho RNP SWAT Team II iba iya 84. Aha na ho Kazakhstan C yitwaye neza.
Ku munsi wa gatatu hakozwe ikizamini cyo gutabara umunyacyubahiro, bigakorwa mu gihe gito, banyura mu nzira zigoye, batamukomereje kandi abakinnyi bose bagakorera hamwe.
Ikipe yo mu Rwanda ya RNP SWAT Team I yasoreje mu makipe 10 meza, dore ko yari ku mwanya wa cyenda aho yakoresheje iminota ibiri n’amasegonda 28, irushwa amasegonda 28 na Kazakhstan A yabaye iya mbere.
Nubwo iyi yitwaye neza andi ntiyahiriwe kuri uwo munsi, kuko RNP SWAT Team II yabaye iya 29, naho Rwanda Defence Force SOF Team iba iya 44 ku rutonde rw’amakipe 109.
Umunsi wa kane w’amarushanwa wakinwe ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, RNP SWAT Team I iri guhagararira neza u Rwanda kurusha izindi yasubiye inyuma aho yabaye iya 15.
Aha hari mu kizamini cyo kurushanwa gutondagira inyubako ndende no kuzimanuka, bigakorwa mu gihe umusirikare ari kurasa kandi adahusha, akanakoresha igihe gito.
RNP SWAT Team II yabaye iya 26, naho Rwanda Defence Force SOF Team iba iya 59. Ni mu gihe Kazakhstan B yabaye iya mbere muri iki cyiciro.
Muri rusange amakipe yo mu Rwanda ayobowe na RNP SWAT Team I ifite amanota 377, ikaba imaze gukoresha iminota umunani n’amasegonda 33. Yahanwe amasegonda 10 ku munsi wa mbere.
Iya kabiri ni RNP SWAT Team II ifite amanota 290, ikaba yarakoresheje iminota 12 n’amasegonda atandatu. Iyi kandi yahawe igihano cy’iminota ibiri n’amasegonda 30 kubera kutubahiriza amategeko ku munsi wa kabiri
Rwanda Defence Force SOF Team ifite amanota 266, aho yahanwe ku munsi wa kabiri amasegonda 10, ku munsi wa gatatu n’uwa kane ihanwa umunota umwe n’ahandi umwe, bituma imaze gukoresha iminota 12.
Umukino wa nyuma uraza gukinwa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026, aho ingabo zaturutse mu bihugu 48 zizajya zinyura mu nzira z’inzitane, abakinnyi batanu bakorane mu kunyura ahantu 19 hubatse mu buryo bugoye kandi bakabikora bihuse.