Ubujurire bwa Dj Toxxyk bwanzwe Urukiko rusanga n’ingwate yifuzaga gutanga itemewe

Ubujurire bwa Shema Arnaud de Boscher wamamaye mu kuvanga imiziki ku izana rya Dj Toxxyk bwanzwe nyuma y’uko yari yajuririye icyemezo  cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwatangaje ko Ubujurire bwa Shema Arnaud de Boscher uzwi nka Dj Toxxyk uregwa ibyaha by’ubwicanyi budaturutse ku bushake, kwanga ko bagusuzumisha ibipima alcohol no gukoresha ibiyobyabwenge nta shingiro bufite, rutegeka ko akomeza gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Rwategetse ko icyemezo kimufunga kidahinduka, ndetse ko n’ingwate yifuzaga gutanga itemewe bitewe n’uburemere n’ingaruka ibyaha akekwaho byagize.

Ku bijyanye no kuba yari yabwiye Urukiko ko umuryango w’Umupolisi yagonze wamuhaye imbabazi, umucamanza yavuze ko bizamugirira akamaro mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza rwe mu mizi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *