Mu biganiro n’abanyamakuru byo muri White House birebana n’umugabane wa Afurika ntihaburamo umugore uhorana inyota yo kubaza ibibazo. Kuri bamwe, Hariana Verás Victória agaragara nk’impirimbanyi ariko bakamunengera bikomeye ko yifashisha uyu muhate mu gukwirakwiza icengezamatwara ry’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Veras afite imyaka 42, akomoka muri Angola ndetse yanigeze gukorera televiziyo y’iki gihugu, TPA (Televisão Pública de Angola). Mbere yakoreshaga micro ye yumvikanisha ijwi rya Afurika, akanabishimirwa, ariko ibyo byahindutse mu ntangiriro za 2025, ubwo Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yatangiraga gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kumufasha guhagarika intambara yo mu gihugu cye.
“U Rwanda rufasha AFC/M23”, “u Rwanda rwateye RDC”, “ubushotoranyi bw’u Rwanda”, bya birego byose ubutegetsi bwa RDC bumaze imyaka ine bushinja u Rwanda byatangiye kumvikana no mu kanwa ka Veras, ashishikarira gusaba ubutegetsi bwa Donald Trump kurufatira ibihano.
Kuva muri Mata 2025, Veras ntacyita ku bibazo byugarije ibindi bihugu bya Afurika nka Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia n’ibihugu byo muri Sahel byugarijwe n’umutekano muke, nyamara yitwa ko ari umunyamakuru ukurikiranira hafi ibibazo byo ku mugabane wose. Ubutumwa bwe ku mbuga nka X na YouTube buhora ari “RDC, RDC, RDC!”
Tariki ya 27 Kamena uwo mwaka, Veras yaratunguranye muri White House, abwira Trump ko Tshisekedi ashaka kumutanga mu bazahatanira igihembo cy’amahoro cya Nobel. Ni ubwa mbere Perezida wa Amerika yari yumvise uyu mugambi kuko mugenzi we w’i Kinshasa atari yarigeze awumubwiraho.
Urubuga Neo Africa ku wa 6 Gashyantare 2026 rwanditse ko kuva mu mezi make ashize, “Veras yahinduye ikibazo cya RDC urugamba rwe ku giti cye n’urwo mu rwego rw’umwuga”. Uyu munyamakuru ntiyabihakanye, ahubwo yakwirakwije ubu butumwa.
Igiteye impungenge kurushaho ni uko mu gushyigikira ubu bukangurambaga, Veras yatangiye gukwirakwiza ubutumwa bw’abarwanya Leta y’u Rwanda bamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, baba Abanyarwanda baba mu mahanga cyangwa se abo mu karere, bishimangira ko ikibi cyose kivuga u Rwanda acyakira neza.
Ku wa 4 Ukuboza 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, bibifashijwemo na Amerika. Veras yabajije Trump ati “Ni ryari Ingabo z’u Rwanda zizava ku butaka bwa Congo?”, amusubiza yikiza ati “Ni vuba cyane.”
Byasaga n’aho Veras yatumwe iki kibazo na Leta ya RDC kuko abayishyigikiye bamukomeye amashyi, ariko ku rundi ruhande abazi neza ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono bamufata nk’uwatannye kuko nta magambo arimo yemeza ko Ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC.
Amasezerano ya Washington avuga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ushyigikirwa na Leta ya RDC, ikabikora ititaye ku kuba warayiciye abaturage benshi barimo abanze kuva ku butaka washinzemo ibirindiro no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Abasesenguzi bavuga ko Veras adashobora kwigira nyoni nyinshi ngo avuge ko atazi ko FDLR ari ikibazo ku mutekano w’akarere, kuko Amerika akoreramo kenshi yawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, inashyigikira imyanzuro y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano y’uko ugomba gusenywa.
Impamvu uyu munyamakuru atavuga ko Leta ya RDC ifasha FDLR n’imitwe igize ihuriro Wazalendo kandi raporo mpuzamahanga zishimangira ko iyi mitwe igira uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ni iyo kwibazwaho.
Igisubizo ni uko yahindutse igikoresho cy’icengezamatwara cy’ubutegetsi bw’i Kinshasa butifuza ko ibyo bimenyekana.
Kuba igikoresho cya Leta ya RDC bigira ikiguzi, kuko hari amakuru ahamya ko mbere y’uko Veras abaza Trump igihe ingabo z’u Rwanda zizavira muri RDC, ubutegetsi bwa Tshisekedi bwari bwamuhaye amadolari 4000, kandi ko yari yiteguye kubaza ikindi kibazo yahawe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, mbere y’uko ikiganiro kirangira ariko yimwa umwanya.
Umunyamakuru Andrew Mwenda ukunzwe muri Uganda, yatangaje ko kwita Veras umunyamakuru byaba ari ugutuka umwuga w’itangazamakuru, kuko yishyuwe kugira ngo aharabike u Rwanda.
Mwenda yagize ati “Nyabuna ntimutuke itangazamakuru muryitirira uyu mugore. Ni umunyapoliki wishyuwe kugira ngo aharabike u Rwanda. Icyo atazi, niba hari icyo bimubwiye, ni uko ibinyoma bye bidashobora guhisha ukuri ko kurenga ku masezerano kwa RDC.”
Muri Mutarama 2026, Leta ya RDC n’iy’u Burundi zakajije ubukangurambaga bugamije gusabira u Rwanda ibihano, zifashishije imbuga nkoranyambaga, ibiganiro mu nama mpuzamahanga no mu binyamakuru. Veras n’abandi banyamakuru bazwiho kubogama bari hafi aho, barazifasha.
Uko kwezi ni bwo Veras yagiye i Kinshasa n’i Gitega, agirana ikiganiro na Tshisekedi ndetse na Evariste Ndayishimiye ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.
Icyatunguranye ni uko ikiganiro cy’iminota 47 yagiranye na Ndayishimiye kitasohotse ku muyoboro we wa YouTube cyangwa kuri Televiziyo y’u Burundi, ahubwo cyasohotse kuri Televiziyo ya RDC (RTNC) gusa; ibishimangira ko abo cyari kigenewe ari Abanye-Congo kuko ibyakivugiwemo byari mu murongo wa Leta ya RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko uburyo Veras akurikirana ikibazo cyo muri RDC buca amarenga ko ashobora kuba yishyurwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ati “Yigira nk’aho avugira ’Abanyafurika’ i Washington. Nyamara yagiye i Kinshasa kabiri mu mwaka, ahura na Perezida Tshisekedi, yemera impano ye imbere ya cameras, anyuza ikiganiro cye na Perezida Ndayishimiye kuri RTNC…Ntiyigeze ahishura ko ahembwa na Kinshasa.”
Ni kenshi ibinyamakuru mpuzamahanga byakoze inkuru ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC bitarahakandagiza ibirenge, akenshi bikagwa mu mutego w’icengezamatwara rya Leta ya RDC. AFC/M23 yanenze iyo mikorere, bimwe muri byo birikosora, bitangira koherezayo abanyamakuru, bagaragaza amakuru y’imvaho.
Veras uvuga ko avugira inzirakarengane z’Abanye-Congo ntarakandagira ku butaka avuga ko barenganyirizwaho, ntazi ibice AFC/M23 igenzura muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bisa. Yamamaza gusa ibinyoma abwirwa na Leta ya RDC, atazi uko ababituyemo babayeho.
Kimwe n’abandi banyamakuru b’abanyamahanga bizera ibyo Leta ya RDC itangaza, Veras ashobora kuba atazi ko abarwanyi ba AFC/M23 ari Abanye-Congo, bamwe muri bo nka Gen Maj Sultani Makenga bahoze mu ngabo z’iki gihugu.