APR FC yasinyishije Ishimwe Abdul maze Mukura VC isigara iririra mu myotsi nka Bakame

Ishimwe Abdul wakiniraga Mukura VC yasinyiye APR FC nyuma y’uko Mukura VC yari yanze kumurekura.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo APR FC yatangaje Ishimwe Abdul wakiniraga Mukura Vc nk’umukinnyi wayo akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri azageza mu 2028, mbere y’uko uyu mikinnyi asinyira APR FC hari amakuru yavugaga ko ikipe ya Mukura VC yo itemeraga kumutanga muri APR FC.

Nyuma y’ibiganiro byabaye mu bihe bitandukanye hagati yimpande zombi byaje kurangira uyu mukinnyi asinyiye APR FC, n’ubwo uyu mukinnyi yamaze gusinyira APR FC amakuru avuaga ko iyi kipe ya Mukura VC itishimiye uburyo uku gusinyisha uyu mukinnyi muri APR FC uko byakozwe mbese akaba ari nkabyabindi byokubura uko ugira ukamanika amaboko hakiri kare.

Kuri uyu wa Gatatu saa cyenda APR FC irakirwa na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (RPL).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *