Bruce Melodie ashobora kwongera gukorana indirimbo n’undi muhanzi wo muri Tanzania ukomeye

Umuhanzi Bruce Melodie yemeye ubusabe bwumufana we wamusabye gukorana indirimbo na Ay Master wo muri Tanzania.

Nyuma y’uko umuanzi Bruce Melodie akoranye indirimbo yitwa ‘Pom Pom’ na Daimond Platnumz wo muri Tanzania ndetse iyi ndirimbo ikaba imaze gukundwa n’abantu benshi ashobora kwongera gukorana indirimbo na Ay nyuma yo kubisabwa na Janvier Popote usanzwe akoresha X yahoze ari Twitter.

Uyu Jnvier Popote yavuze ko we atekereza ko Bruce Melodie akoranye indirimbo (Collab) na Ay yazaba ari umuriro.

Bruce Melodie nawe ntiyatinze yahise yemera uwo mukoro yari ahawe na Janvier Popote usanzwe umukurikira kuri X .

Bruce Melodie kandi yagaragaje inyota yo gufata isoko rya Tanzania binyuze mu gukorana indirimbo n’abahanzi baho.

Uyu muhanzi Ay Master yamenyekanye cyanye mundirimbo yitwa ‘Zigo’ yakoranye Daimond Platnumz mu myaka 10 ishize kuri ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 28 k’urubuga rwa youtube mu myaka 10 imaze igeze kuri uru rubuga, yamenyekanye kandi muzindi ndirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa ‘Yule’ yakoranye na Marrio kuri ubu imaze kurebwa inshuro miliyoni 1.5 kuri Youtube mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *