Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania mu gikorwa gitegerejwe na benshi

Umuhanzi umaze kwubaka izina rikomeye mu muziki nya Rwanda Bruce Melodie yerekeje mugihugu cya Tanzania mu girwa cyo kwamamaza indirimbo ye ‘POMP POMP’ yakoranye na Diamond Platnums ndetse na Joel Brown.

Mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 ni bwo Bruce Melodie yafashe rutamikirere yerekereza mu gihugu cya Tanzania ho akomereje ibikorwa bye byo kumenyekanisha indirimbo ye ‘POMP POMP’, ni ibikorwa yahereye mu Rwanda ndetse aza no kubikomereza mu gihugu cya Kenya ho yahuriye n’abantu batundakanye harimo abanayamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania aho azakorera ibiganiro bitandukanye kumaradiyo atandukanye agaruka cyane kumyidagaduro, biteganijwe ko Brucre Melodie shobora no kuzanyura kuri Radiyo ya Diamond Platnums yitwa WASAFI Radio ndetse bikaba biteganijwe ko mu gihe byagenda neza Bruce Melodie yazahurira mu kiganiro kimwe na Diamond Platnums.

Bruce Melodie kandi azahura n’abakoresha imbuga nkoranya mbaga (Influencers) bahariya muri Tanzania.

Iyi ndirimbo ya Bruce Melodie yitwa ‘POMP POMP’ imaze gundwa n’abantu benshi kuko kuri Spotify honyine imaze kumvwa n’abarenga 200,000 bayumvise. Miliyoni zisaga enye (4) zarebye Pom Pom ku rubuga rwa YouTube, ni mugihe kuri Audiomark imaze kumvwa n’abantu barenga 514,171 naho kuri Boom Play imaze kumvwa n’abantu 100,000.

Kuri gahunda ya Bruce Melodie biteganijwe ko azamara muri Tanzania iminsi itatu kuza tariki 29-31 Mutarama, Bruce Melodie kandi azakomereza muri Nigeria ibikorwa bye byo kawamamaza indirimbo ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *