Umunya-Morocco Abderrahim Talib utoza APR FC ubwo yari avuye mu buruhuko yazaniye buri mukinnyi wese ukinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC impano ya Godiyo, maze abakinnyi nabo bagira icyo bamusezeranya.
M’ubuzima busanzwe impano ni kimwe bikorwa byerekana ko ukunze umuntu, ariko ni gake cyane uzabona umutoza w’umupira w’amaguru utoza ikipe runaka yikora k’umufuka akagenera impano abakinnyi bose atoza adakuyemo numwe ntakuboko kw’ubuyobozi bw’ikipe kurimo ahubwo bwose ari ubushobozi bw’umutoza, ibi rero byaje kuba hano iwacu mu Rwanda aho umutoza Abderrahim Talib utoza Apr fc yagize atya akikora k’umufuka agaha abakinnyi atoza bose impano nta n’umwe usigaye.
K’umunsi w’ejo washize ku wa kabiri ni bwo umutoza Abderrahim Talib yashyikirije abakinnyi ba APR FC impano y’inkweto zabugenewe zo gukinisha umupira (Godio) iyi mpano akaba yarizanye ubwo yavaga mu biruhuko yari amazemo iminsi iwabo muri Marroco.
Iyi mpano Talib yazaniye abakinnyi ngo bayishyimiye cyane dore ko nabo bahise bamwizeza gukorana ishyaka ryinshi ndetse bagatwara n’igikombe cy’intwari z’u Rwanda Heroes Cup.
Iyi mpano Talib yazaniye abakinnyi ba APR FC irashimangira ko muri iyi kipe ubuzima bumeze neza cyane kandi n’umwuka umeze neza mu bakinnyi ndetse no muyobozi ndetse ko ntanikibazo cy’ubushobozi kirimo, kuko bigoye ko wabona abandi batoza batoza amakipe yahano mu Rwanda baha abakinnyi batoza impano ihenze nk’iyo Talib yahaye abakinnyi ba APR FC.
Kuri uyu wa gatatu ikipe ya APR FC iragaruka mu kibuga saa cyenda ikina na AS Kigali mu gikombe cy’intwali.