1:55 AM ya Coach Gael yasinyishije Kivumbi King nyuma yo gutandukana n’abarimo Elemet

Umuraperi Kivumbi king yamaze kwerekeza muri 1:55 AM ya Coach Gael, nyuma y’uko byari bimaze igihe kitari gito bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2025 ni bwo twanditse inkuru twari twahaye umutwe ugira uti ‘Kivumbi king mu muryango umwerekeza muri 1:55 AM ya Coach Gael’ nyuma yo gutangaza aya makuru ni bwo benshi mubakurikiranira hafi imyidaguduro yo mu Rwanda batangiye kugaruka ku byaya makuru twari tumaze gushyira ahagaragara.

Uyu muhanzi Kivumbi king amaze iminsi itari mike ari hafi y’iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi, ndetse hakaba hari n’ibikorwa bimwe nabimwe by’umuziki yagiye afashwa na 1:55 AM n’ubwo itari yagatangaje imikoranire yayo n’uyu muhanzi.

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Ukuboza 2025 ni bwo Laverite.rw twakiriye amakuru ahamya neza ko uyu muhanzi yamaze gusinya muri 1:55 AM, ariko akaba yarasinye amasezerano atandukanye cyane nayo bagenzi be babahanzi baherutse gusesa amasezerano na 1:55 AM bari barasinye.

Dore uko amasezerano Kivumbi king yasinye muri 1:55 AM uko ateye

1.Standard Recording Deal ariyo Kivumbi King Yasinye

Aha Label (uruganda rw’imiziki) ifasha umuhanzi ku mushinga runaka cyangwa igice runaka cy’ubuhanzi bwe, ariko ntifate uburenganzira bwose ku kazi ke kose.

Ibyo Label ikora: Kugura indirimbo cyangwa kuyishyiramo amafaranga yo kuyikora. Kwishyura studio session (gufatira amajwi ku mukozi/producer watoranijwe). Kwishyura amashusho (music video). Gushyiramo amafaranga mu kumenyekanisha indirimbo cyangwa album (promotion/marketing).

Ibyo umuhanzi agumana: Umuhanzi agumana uburenganzira ku bindi bihangano bye bitari ibyo muri uwo mushinga. Afite ubwigenge mu yindi mishinga atari iyo bagiranye.

2.360 Degrees Deal niyo abahanzi basinyaga mbere muri 1:55AM

Ni amasezerano ya kera asanzwe akoreshwa n’amazu menshi y’imiziki, kandi yari asanzwe na 1:55 AM mbere yo guhindura uko bakoraga

Label ifata inshingano zose z’umuhanzi ku rugero rwa 100%, ikaba ifite uburenganzira ku bikorwa byose bye by’ubuhanzi mu gihe cyose amasezerano akiriho.

Ibyo Label ikora: Kumenyekanisha umuhanzi mu buryo bwagutse. Kwishyurira indirimbo zose, studio, amashusho, ibitaramo, urugendo rwose rw’ubuhanzi, no gucunga imishinga yose y’umuhanzi.

Aya masezerano Label Ifata igice kinini (cyangwa kinini cyane) cy’amafaranga ava mu bihangano byose, ibitaramo byose, ibikorwa byo kwamamaza (endorsements), ndetse no mu yindi mishinga umuhanzi akora igihe amasezerano akiriho.

1:55 AM yasinyishije Kivumbi king nyuma yo gutandukana na Element Eleeéh, Ross Kana na Kenny Sol bari bamaze igihe barebererwa inyungu zabo na 1:55 AM, Kivumbi king aje asangamo kizigenza rurangiranwa mu muziki Nyarwanda Bruce Melodie.

Mu gihe kitari gito na none utavuga ko ari kinini cyane 1:55 AM imaze ishora amafaranga mu muziki wo mu Rwanda, nta wakwirengagiza itafari ryayo muguteza imbere umuziki w’u Rwanda ndetse no gutera inkunga abahanzi binyuze mu buryo butandukanye bakoranamo n’abahanzi.

Iyi nzu ya 1:55 AM iyoborwa na Mugarura Kenny uzwi nka CM Kenny bakomeje ibikorwa byo guteza imbere imyidaguduro babinyujije mu gutumira abahanzi batandukanye mu bitaramo bitandukanye baba bateguye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *