Television (Hope Chenel Rwanda), Abayobozi bazayobora inzego , Bimwe mubyaganiriweho mu Nama isoza Umwaka mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 mu Rwanda

Inama isoza umwaka y’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda yasoje imirimo yayo. Iyi nama yateranye iminsi ibiri yaberaga ku cyicaro gikuru cy’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda yasoje imirimo yayo none ku wa 11Ugushyingo 2025.

Nkuko twabigejejweho n’Umuyobozi ushinzwe icyiciro cy’Itumanaho muriryo Torero Pr Onesphore Yadusoneye yagize ati :Ni inama isanzwe iba buri Mwaka ahaba harebwa ibyagezweho cyane mu nkingi Itorero ryubakiyeho uko Ari 3 arizo , Ivugabutumwa, Ubuvuzi n’Uburezi , ikaba yitabiriwe na Pr Blasious Ruguri , Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abandiventisiti b’uminsi wa 7 mu Karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati ikicaro kikaba Kuba I Nairobi muri Kenya, Pr Ruguri yari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Division, Pr Moses Maka Ndimukika ndetse n’Umubitsi wa Division, Pr Yohannes Olana.
Hari kandi n’Umuyobozi uhuza ibikorwa bya Division (General Field Secretary), Pr Fidelis Kyuma hamwe n’umubitsi wungirije muri Division, Bwana Eliezer Kibura.

Abandi bari muri iyi nama ni abayobozi batatu bo muri Filidi zose zigize Yunyoni y’u Rwanda. Iyi nama kandi iba irimo abalayiki bavuye muri buri Filidi bahagarariye abizera muri rusange.
Inama isoza umwaka mu Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 ni inama yiga ku buzima bw’Itorero muri rusange. Barebera hamwe uko umurimo wagenze mu mwaka ushize ndetse bafata n’ingamba z’umurimo z’umwaka ukurikiyeho.
Mu ijambo ry’Imana Umuyobizi wa Division yagejeje ku bari bitabiriye inama ku munsi wa mbere, yibukije ko buri mwizera wese akwiye kugira uruhare rugaragara mu gushyira mu bikorwa umurimo wo kuvuga ubutumwa Itorero ryahamagariwe gukora nk’uko iri muri Matayo 28:19-20. Yibukije abantu bose ko buri wese ufite ubushake bwo gukora iyi nshingano ahabwa impano ya Mwuka Wera nk’uko byagendekeye Intumwa za Yesu Kristo ubwo Mwuka Wera yabamanukiraga bari mu cyumba cyo hejuru.

Muri iyi nama hatangajwe gahunda yitwa OneVoice27: Mission for All. Ni gahunda yo kuvuga ubutumwa aho buri wese asabwa kubigiramo uruhare akoresheje ikoranabuhanga. Iyi gahunda kandi ireba amatorero yose uhereye ku itorero ry’ibanze.

Abitabiriye iyi nama kandi baganiriye kuri gahunda ya Division yo kuvuga ubutumwa hashingiwe kuri Bibilia. Iyi gahunda mu cyongereza yiswe “Grounded in the Bible and Focused on the Mission.” Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo “Gushinga imizi muri Bibilia hagamijwe umuirimo w’Imana.” Imvugo itomoye neza y’Ikinyarwanda izatangazwa vuba. Ibyiciro byose byasabwe gukorera hamwe biganisha ku ivugabutumwa. Ni y’imyaka itanu uhereye muri 2026-2030. Buri mwizera arasabwa kubwiriza ubutumwa umuntu umwe nibura muri iyo myaka.
Pr Byilingiro Hesron, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda yashimiye abitabiriye iyi nama bose (abalayiki n’abapasitoro) ku ruhare bagira mu guteza imbere gahunda z’ivugabutumwa Itorero ryahamagariwe gukora.

Ku munsi wa mbere w’inama hatangajwe amazina y’Abayobozi bazayobora Itorero mu nzego zitandukanye.
Dore amazina y’abayobozi b’ibyiciro muri Yunyoni y’u Rwanda:

1. Icyiciro gishinzwe abagabura (Abapasitoro): Pr Umuremye Jolay Paul
2. Icyiciro cy’Uburezi: Dr Ndagijimana Amon
3. Icyiciro cy’Abagore n’abakobwa, abana n’umuryango: Mme Murerabana Esperance
4. Icyiciro cy’Ivugabutumwa: Pr Rutaganzwa Leonidas
5. Icyiciro cyo kubwiriza ubutumwa hakoreshejwe ibitabo: Mr Musonera Steven
6. Icyiciro cy’Itumanaho: Pr Yadusoneye Onesphore
7. Icyiciro cy’Imirimo y’urubyiruko (MJA), kubwiriza ubutumwa mu bigo bitari iby’Itorero (PCM) ndetse n’icyiciro cy’bafite ubumuga (APM): Pr Rukundo Isaie
8. Icyiciro cy’Ubuzima: Pr Ndolimana Marcel
9. Icyiciro cy’Ubusonga: Pr Mupenzi Esdras
10. Icyiciro cy’Ishuri ryo ku Isabato: Pr Nsengiyumva Edison
Abayobozi bungirije muri Yunyoni:
1. Umunyamabanga Wungirije: Pr Musoni Edison
2. Umubitsi wungirije: Mr Twahirwa Venuste
3. Umubitsi wungirije: Mr Ndayambaje Janvier

ABAYOBOZI KU RWEGO RWA FILIDI.

I. Filidi yo Hagati mu Rwanda (Central Rwanda Field):
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Karangwa Naphtal
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Rutikanga Jean Nepo
3. Umubitsi: Ndayishimiye Moise
II. Filidi y’Amajyaruguru y’u Rwanda (North Rwanda Field):
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Setako Sophonie
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Mugiraneza Abraham
3. Umubitsi: Pr Nkuba Kageruka Elly
III. Filidi y’Iburengerazuba bw’u Rwanda (West Rwanda Field)
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Rugambwa Emmanuel
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Ndengeyinka Emmanuel
3. Umubitsi: Pr Nyishimente Salomon
IV. Filidi y’Amajyaruguru y’Iburasirazuba no Hagati mu Rwanda (East Central Rwanda Field)
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Karasira Gerard
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Ndagijimana Daniel
3. Umubitsi: Mr Habumugisha Meshak
V. Filidi y’Amajyepfo y’u Rwanda (South Rwanda Field)
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Hakizimana Elie
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Niyonzima Jean Baptiste
3. Umubitsi: Mme Maniraguha Pauline
VI. Filidi y’Amajyaruguru y’Iburengerazuba (North West Rwanda Field)
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Mutuyimana NKundakozera
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Nkurunziza Samuel
3. Umubitsi: Mr Niyonzima Faustin
VII. Filidi y’Amajyaruguru y’Iburasirazuba (North East Rwanda Field)
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Ngamije Dan
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Sengayire Japhet
3. Umubitsi: Mr Ngirabatware Samuel
VIII. Filidi y’Amajyepfo y’Iburasirazuba (South East Rwanda Field)
1. Umuyobozi Mukuru: Pr Nkinzingabo Jacques
2. Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Pr Rukanika Jerome
3. Umubitsi: Mr Cyuma Joseph
Abari mu nama kandi bishimiye ko ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyahaye Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda, icyemezo cyo gutangira kubaka studio ya television izaba yitwa Hope Channel Rwanda.

Nyuma y’iyi nama yabereye ku rwego rukuru rw’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa Kalindwi mu Rwanda (Union), hazakurikiraho inama nk’izi zizabera muri buri Filidi na buri kigo gishamikiye ku Itorero uhereye ku Itariki ya 17 Ugushyingo 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *