Kwizera Emelyne uzwi nka ‘Ishyanga’ yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira yesu nk’Umwami n’Umukiza

Kwizera Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Ishanga yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira yesu nk’Umwami n’Umukiza mubugingo bwe.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoshe tariki ya 8 Ugushyingo 2025 ni bwo Kwizera Emelyne (Ishyanga) yabatijwe mu mazi menshi, ndetse anashimira Umwami Yesu wamukuyeho umwenda w’isoni, amwambika umwenda wera.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranya mbaga ze yagize ati “08.11.2025 ndabizi biragoye kubyiyumvisha gusa niko biri ndagushima Mwami Yesu ku bw’ubuntu bwawe ndetse n’urukundo rwawe. Yesu ndagushimira ku bw’agakiza kawe wampereye ubuntu ntago nari mbikwiriye, nari mubi, nari ikivume, naruwo gucirwaho iteka naruwo gupfa, narimfite amazina mabi umpa izina rishya (Inshuti ya Yesu) Hallelujah.”

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati “wankuyeho wa mwenda w’isoni, unyambika umwenda wera ndagushima Yesu ko wankuye mu maboko y’umwanzi, ndashimira amaraso yawe y’igiciro cyinshi yanyogeje ibyaha byanjye, ndashima umusaraba, ndashima ya mva nziza ariko cyane cyane ndashima umwami Yesu rero guhera Uyumunsi 2 Abakorinto 5:17 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya. Kandi umwanzi cyangwa ibyisi byose ntibizongera kuntera ubwoba ukundi kuko Ijambo ry’Imana Abagaratiya 6:14 Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.”
Emelyne kandi yashimangiye ko yapfanye na Kristo, kandi akazukana nawe.

Yagize ati “Nkuko napfanye na Kristo ,nkazukana nawe nzakomeza kurushaho gusa nka we.”

Yasoje ubutumwa bwe ashimira Umwami Yesu.

Yagize ati “Ndagukunda Yesu.”

Taliki 17 Mutarama 2025 ni bwo Kwizera Emelyne (Ishanga) n’itsinda ry’abantu umunani bari barakoranye itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ bakurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Icyo gihe barindwi muri bo bafunzwe, bakurikiranyweho kugira uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.

Nyuma rero Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko batanu barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’, bajyanwa kugororerwa mu kigo cy’i gororamuco cya Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *