Abedi Bigirimana yaba yongeye kurya itike ya Rayon sports? Biramahire na Kouyaté basinye.

Ahari ejo ku cyumweru Tariki ya 06 Nyakanga 2025 ikipe ya Rayon sports yasinyishije umuzamu w’umunya-Mali Drissa Kouyaté ndetse inongerera amasezerani Biramahire Abedi, ariko hakomeje kwibazwa igihe Abedi Bigirimana azasinyira?

Rayon sports kimwe n’andi makipe azasohokera ibihugu byabo mu mikino nya Afurica, nayo irikwitegura iyi mikino ndetse igura intwaro zikomeye zizayifasha kugera kure muriyi mikino, Dore ko Rayon sports yigeze kugera mu matsinda ya CAF confederations cup mu 2018, Aho iyi kipe yatozwaga n’umunya-Brazil Robertinho.

Uyu mutoza Robertinho aherutse gutandukana n’iyi kipe kubera impanvu ziswe iz’uburwayi, ariko bamwe mu basesenguzi bavuga ko mu byatumye asesezererwa harimo n’umusaruro muke.

Ejo hashize ku cyumweru Rayon sports yasinyishije umuzamu w’umunya-Mali Drissa Kouyaté amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzingerwaho umwe mu gihe yakwitwara neza, LAVERITE.RW yakiye amakuru avuga ko uyu mukinnyi yahawe miliyoni 15 nk’ikiguzi cyo gusinya umwaka umwe, byitezwe ko uyu muzamu ariwe uzajya ubanza mw’izamu rya Rayon sports, ubwo bivuze ko umuzamu Ndikuriyo Patient ariwe muzamu wa kabiri wa Rayon sports.

Uyu muzamu Kouyaté yariyaramaze kunvikana na Rayon sports ariko ayibwira ko azasinya amaze guhabwa byibuze kimwe cya kabiri cya mafaranga yaguzwe.

Rayon sports kandi yanongereye amasezerano y’imyaka ibiri rutahizamu wayo Biramahire Abedi bivugwako yahawe 20M, ariko akaba yahawe igice kimwe na mugenzi we Drissa Kouyaté Aho andi bazayahabwa nyuma ya Rayon day.

N’ubwo Rayon sports yasinyishije aba bakinnyi abakunzi ba Rayon sports bakomeje kwibaza niba Abedi Bigirimana umukinnyi w’Umurundi nimba azasinyira Rayon sports? Amakuru agera kuri Laverite.rw avuga ko uyu mukinnyi nawe yamaze kunvikana na Rayon sports ndetse ko Yaba yaramaze no kohererezwa itike ariko akaba atari yaza.

Ese Bigirimana Abedi n’iki kirigutuma ataza gusinyira Rayon sports?

Amakuru avuga ko impanvu Bigirimana Abedi atari yaza kurangizanya na Rayon sports aruko yabwiwe ko amafaranga yunvikanye na Rayon sports yazahabwa nyuma ya Rayon day, ariko we akaza kubyanga akavuga ko yayahabwa imbumbe?

Ese Abedi Bigirimana yunvikanye na Rayon sports amafaranga angahe?

Bigirimana Abedi yunvikanye na Rayon sports gusinya umwaka umwe agahabwa miliyoni 22 Frw, mugihe Rayon sports yabana ayo mafaranga imbumbe ngo uyu mukinnyi yiteguye gusinyira Rayon sports kuko we adakozwa ibyo kuyishyurwa mubice.

Bamwe mu bakunzi biyi kipe yambara ubururu n’umweru bavuga ko niba Rayon sports yariherereje itike Abedi Bigirimana yaba ari amakosa akomeye kuko mubihe byabanje uyu mukinnyi yohererejwe itike na Rayon sports ariko bikarangira asinyiye Kiyovu sports yari iyobowe na Nvukiyehe Juvenal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *