Rayon sports yasatiriye umwanya w’ambere, APR FC bava i Rubavu bakebera, Kiyovu sports yisasiye abanyamugi, ibyaranze umunsi wa 6 wa shampiyona mu mibare

Mu mpera z’icyumweru gishize, shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda icyiciro cya mbere umunsi wa 6 yarakinwe amakipe amwe aranganya andi aratsinda andi nayo aratsindwa.

Umukino wabimburiye iy’umunsi wa 6 wa Shampiyona ni umukino wahuje Gasogi United na AS Muhanga, wakinwe ku wa kane tariki ya 30 Ugushyingo 2025, urangira Gasogi United itsinze AS Muhanga igitego kimwe k’ubusa.

Bukeye bwaho ku wa Gatanu Gorilla FC yakiye Bugesera FC iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe, wari umukino wabonaga ko amakipe yombi afite ishyaka ryo gushaka insinzi.

Ku wa Gatandatu shampiyona yarakomeje, aho Police FC yakiye Mukura VC banganya igitego kimwe kuri kimwe, kuri uwo munsi kandi Rutsiro FC yari yakiye APR FC banganya igitego kimwe kuri kimwe, ni umukino wabereye mu Karere ka Rubavu, igitego cya APR FC cyatsinzwe na Denis Omedi ku munota wa 33, Denis Omedi watsinze iki gitego amaze gutsinda ibitego bibiri kuva shampiyona yatangira, kuri uwo munsi kandi Amagaju yo Mubufundu yakiye Musanze FC birangira Musanze FC itsinze Amagaju ibitego bibiri k’ubusa.

Ku cyumweru naho shampiyona yarakomeje, Gicumbi FC yari yakiye Ethencelles FC yo mu karere ka Rubavu banganya igitego kimwe kuri kimwe, kuri uwo munsi Marine FC yo mu karere ka Rubavu yari yakiye Rayon sports umukino urangira Rayon sports yegukanye amanota atutu ku gitego kimwe cyatsinzwe na Aziz Bassane ku munota wa 80 w’umikino, ku cyumweru kandi ikipe ya AS Kigali yari yakiye Kiyovu sports umukino warangiye Kiyovu sports ibonye amanota atutu ku nsinzi y’ibitego bitatu k’ubusa.

Mu mibare dore icyo umunsi wa 6 wa Shampiyona wasinze.

Nyuma y’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona Police FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 16 mu mikino imaze gukina, ikaba izigamye ibitego 5, Rayon sports ni iya kabiri n’amanota 13 irarushwa amanota 3 na Police FC yambere, embyiri za nyuma ni As Kigali ifite amanota 4, Rutsiro yanyuma ikaba ifite amanota 2.

APR FC nyuma yo kunganyiriza i Rubavu ni iya 8 n’amanota 8 mu mikino ine imaze gukina ikaba yizigamye ibitego 2.

Umunsi wa 6 washampoyona hatsinzwe ibitego 16, amakipe 2 yakiye niyo yabashije kubona amanota 3 imbumbe, amakipe 3 yakiye yaranganyije, amakipe 3 yakiye niyo yatsinzwe.

One thought on “Rayon sports yasatiriye umwanya w’ambere, APR FC bava i Rubavu bakebera, Kiyovu sports yisasiye abanyamugi, ibyaranze umunsi wa 6 wa shampiyona mu mibare

Leave a Reply to Vedaste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *