Ikipe ya APR FC irigushaka uburyo yakwiyuba bikomeye kugirango urebe ko yazakwitwara neza mumikono nya Africa yamaze kugera kw’isoko ishaka abakinnyi n’abatoza bashobora kuza muriyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Amakuru agera kuri Laverite.rw aravugako ikipe ya APR FC hari abatoza bayisabye kuza kuyitoza ariko nayo ikaba hari abo ishaka ariko batari mubayisabye kuyitoza muri abo batoza iyi kipe ishaka haravugwamo umunya Tunisia Nabil Maâloul wari usanzwe utoza ikipe ya USM Alger.
Nabil Maâloul yavutse tariki ya 25 ukuboza 1962 akaba afite imyaka 62 y’amavuko mbere y’uko yerekeza mu mwuga w’ubutoza akaba yarabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba yarakinaga mu kibubuga hagati aho yakiniye amakipe nka Esperance de Tunis, Al-Ahil Club, Club African ndetse n’ayandi menshi atandukanye, yakiniye ikipe y’igihugu ya Tunisia imikino 77 ayitdsindira ibitego 11.
Uyu mutoza yatoje amakipe atandukanye yahano k’umugabane wa Afurika harimo nka Olympique du kef, Club African, Club Bizertin, Esperance de Tunis, Kowait,El jaish ndetse nandi menshi atandukanye doreko ahagana mu mwaka wa 2003-2004 yari umutoza wungirije mw’ikipe y’igihugu ya Tunisia y’abatarengeje imyaka 23 naho 2013 yatoje Tunisia y’abakuru.
Amakuru ahari avuga ko ikipe ya APR FC yiteguye kumutangaho we n’abungiriza be amafaranga arenga Miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda intego akaba ari ukugeza iyi kipe mu matsinda ya CAF Champions League.
Uyu mutoza kandi arifuza umutoza uzungiriza umwungiriza we azaba yizaniye, ikipe ya APR FC ikaba yahisemo Mashami Vincent nubwo ibiganiro bikiri munzira.
Mugihe ibiganiro byagenda neza uyu munya Tunisia niwe ushobora kuza muri APR FC.
APR FC ifite intego yokugera mu matsinda ya CAF Champions Leage.

