Ayabonga Lebitsa yahaye abarayon ubutumwa bukomeye asa nubasezera ahita asubira iwabo.

Ahari ejo tariki ya 29 Gicurasi 2025 umutoza wa Rayon sports wongerera imbaraga abakinnyi yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon sports nyuma yogusoza shampiyona ya 2024/2025.

Ni ubutumwa uyu mutoza yanyujije kuri konte ye ya instagram aho yashimiye abafana ba gikundiro ndetse anahamya ko bazahora mumutwewe ndetse atazabibagirwa.

Ayabonga Lebitsa yagize ati:”Ndashimira cyane abafana ba Gikundiro mwese mwabanye najye hamwe n’ikipe yajye mu bihe byose, ibyiza n’ibibi. Icyo mwankoreye sinzacibagirwa habe narimwe.”

Yakomeje ubutumwa bwe avuga ko “uyu mwaka wari wuzuyemo ibigeragezo, ntiwari woroshye na gato, ariko twakoze ibyo dushoboye byose. Ni igihe cyo kuruhuka, tukongera imbaraga no kwitwkerezaho neza kugirango tuzagaruke dufite imbaraga nyinshi, dukomeye kurusha uko twari tumeze muri uyu mwaka.”

Uyu mutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon sports yasoje agira ati: Ni Imana yonyine izi ibiri imbere yacu, ariko icyo mukwiye kumenya ni uko mbakunda cyane, kabone n’ubwo ibihe bihinduka. Nkunda GIKUNDIRO.”

Uyu mutoza Ayabonga Lebitsa yagaruwe muri Rayon sports mumikino y’igice cyo kwishyura ya shampiyona nyuma yuko yari yafashe umwanzuro wogusohoka muriyi kipe kumpanvu yise iz’umuryango we ariko amakuru yicyari cyatumye agenda avuga ko aruko Rayon sports yari yanze kumwongerera umushahara yahembwaga.

Ayabonga Lebitsa yari yongeye amasezerano y’amezi atandatu ubu asoje amasezerano ye muri MURERA.

Ubu butumwa yabutanze mbere y’uko ahaguruka i kigali yerekeza iwabo muri Afurika yepfo bivugwako hari amakipe akomeye arikwifuza uyu mutoza w’umuhanga mukwongerera imbaraga abakinnyi.

Ubu butumwa yatanze benshi bavugako bugaragaza gusezera kwe muri Gikundiro laverite.rw yakiye amakuru avugako Rayon sports yiteguye kwicara ku meza y’ibiganiro n’uyu mutoza bakaba bamwongera amasezerano ndetse n’umushara bakaba bawongeraho amafaranga make.

Hari igitekerezo ushaka kutugezaho cyangwa ushaka kwamamaza inkunga se watuvugisha kuri 0792070858

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *