Ikipe y’Ingabo z’igihugu ya APR FC yatandukanye n’abakinnyi bayo 4 nyuma yogusoza amasezerano yabo muri iyi kipe.
Ejo hashize ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2026, nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hatangiye gutangaza amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yaba yamaze kumenyesha bamwe mu bakinnyi bayo bari basoje amasezerano ko itazakomezanya nabo mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/2027.
Muri abo bakinnyi basoje amasezerano bamaze kumenyeshwa n’iyi kipe ko batazakomezanya nayo harimo umunyarwanda umwe n’abanyamahanga batatu.
Mugisha Gribert uzwi nka Barafinda niwe munyarwanda wabanje kumenyeshwa ko atazakomezanya na APR FC nyuma y’imyaka itanu yari ayimazemo.
Mugisha Girbert n’ubwo atandukanye na APR FC ariko ntabwo yaciribwaga akari urutega n’abafana ba Nyamukandagira kuko bamushinja kudatsinda ibitego ndetse nogutindana umupira ariko bikarangira awutakaje ibi bagatuma imitima y’abafana ihagarara mu gihe uyu mukinnyi afashe umupira.
Umunya-Senegal Aliou Souané nawe ni umwe mu bakinnyi bamenyeshejwe ko batazakomezanya na APR FC mu mwaka utaha w’imikino.
Aliou Souané yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2024, asinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2, uyu mukinnyi ukina nka myugariro ntabwo yigeze ahabwa umwanya uhagije wo kwigaragariza abakunzi b’iyi kipe ndetse no kwerekana urwego rwe.
Aliou Souané yaje mu Rwanda aje gusinyira mukeba wa APR FC Rayon sports ariko birangira yisanze i Shyorongi.
Undi mukinnyi utazakomezanya na APR FC ni umunya-Mali Mahamadou Lamine Bah, uyu nawe yari asoje amasezerano ye y’imyaka 2 muri APR FC.
APR FC itandukanye n’aba bakinnyi nyuma yo kuyifasha kwegukana igikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’icya Amahoro.
APR FC kimwe n’andi makipe asoje Shampiyona irajya kw’isoko ry’abakinnyi igure abo ikeneye, ndetse n’abasimbura abasoje amasezerano yabo.