Umunya-Mourtania Mamadou Sy wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gutandukana nayo nyuma y’imyaka 2 yari amaze ayikinira nka rutahizamu nimero icyenda.
Ku munsi w’ejo washize tariki ya 02 Kamena 2026, nibwo hatangajwe amakuru avuga ko Mamadou Sy yamaze kumenyeshwa na APR FC ko atazakomezanya n’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.
Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze Mamadou Sy aciye ku mbuga nkoranyambaga ze yashimangiye ko byari ishema kwambara umwenda wa APR FC.
Yagize ati “Byari ishema rikomeye kwambara umwambaro wa APR FC. Kumenya ko inyuma yacu hari abafana badahwema kudushyigikira byatumaga buri munsi twiyemeza gukora cyane kurushaho.”
Uyu mukinnyi atandukanye na APR FC yari amazemo imyaka 2 kuko yayigezemo mu mpeshyi ya 2024, akaba yarakiniye APR FC imikino myinshi itandukanye harimo n’iya CAF champions league.
APR FC kandi si uyu mukinnyi gusa igomba gutandukana nawe gusa kuko hari n’abandi bakinnyi basoje amasezerano itazakomezanya nabo mu mwaka utaha w’imikino.