Umushoramari akaba n’umuherwe Prophet Joshua Le Voyant yatangaje ko iki cyumweru azamura amafaranga yari asanzwe aha abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ibi yabitangaje abinyujije kuri konte ye ya Istogram aho yavuze ko iki cyumweru arazamura amafaranga akava ku bihumbi 100 akayageza ku bihumbi 200, ni amafaranga aha umuntu wese wakoze amashusho amuvuga neza ariko ukaba ufite abantu bagukurikira benshi.
Uyu muherwe Prophet Joshua Le Voyant amaze guha amafaranga ibyamamare byinshi bitandukanye kandi bifite izina rikomeye mu Rwanda. Muri ibyo byamamare amaze guha amafaranga harimo Kagarara, Mitsutsu, Derick, Dj Benda ndetse n’abandi benshi.
Uyu muherwe afite amafaranga menshi cyane atapfa gushira kuko abarirwa muba miliyalideri, akaba azwiho gukora ibikorwa nkibi byo gufasha abantu batandukanye ndetse akaba anashyigikira imyidagaduro nyarwanda muri rusange.
Uyu mugabo wamaze kurenga uruhombero ntabwo aha amafaranga abakoresha imbuga nkoranyambaga gusa kuko aherutse gutangaza ko n’abanyamakuru bandika inkuru nabo azajya ayabaha mu gihe bamukozeho inkuru inkuru.
Prophet Joshua Le Voyant kandi abantu bamaze kumumenya ku izina ry’imashini itanga amafaranga izwi nka ATM machine mu ndimi z’amahanga ushobora no kumwita bank y’isi kuko nigake cyane ushobora kubona umuntu uguha amafaranga ibihumbi 100, ariko kuri we kubiha umuntu aba ari utuntu tworoshye kuko afite amafaranga menshi cyane.

