Minisitiri MARIZAMUNDA yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya

ku munsi w’ejo washize ku wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, Minisitiri w’Ingabo Juvenal MARIZAMUNDA yaganiriye n’Isinda ryaturutse mu biro bishinzwe imibanire mu bya gisirikare mu Ngabo za Kenya.

Iri tsinda ryageze mu Rwanda riyobowe na Col Samuel Otieno OLANDO, ryagiriye uruzinduko kuri Minisiteri y’ Ingabo, Kimihurura, rigirana ikiganiro na Minisitiri w’ Ingabo Juvenal MARIZAMUNDA.

Iri tsinda riri mu Rwanda kuva ku ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026 mu ruzinduko rugamije kungurana ubumenyi no kurushaho gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda na Kenya.
Minisitiri MARIZAMUNDA yashimye ubufatanye bukomeye kandi bumaze igihe kirekire hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya, anashimangira ko u Rwanda rwiyemeje kurushaho gukomeza guteza imbere umubano wa kivandimwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Iri tsinda ryo muri Kenya ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banasuye n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Iri tsinda rirasoza uruzinduko rwaryo rw’iminsi itanu mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *