Abakoresha urubuga rwa X mu buryo bw’amayeri bukurura abasomyi bafatiwe ingamba zikomeye

Umuyobozi ushinzwe serivisi muri X yahoze yitwa Twitter, Nikita Bier, yatangaje ko uru rubuga rwatangiye kugabanya ibyinjizwa na banyiri konte bakoresha amakuru bakuye ahandi, cyangwa amafoto cyangwa imitwe y’inkuru bimwe n’amashusho bikoresha amayeri mugukurura ababakurikira bizwi nka [clickbait] mu ndimi z’Amahanga.

Nikita Bier, yatangaje ko konti zitangaza amakuru ziyakuye ku yandi masoko [sources] zatangiye kwishyurwa ayagabanyijweho 40%, zikazagabanywaho andi 20% mu bwishyu butaha.

Yasobanuye ko kunyuza ku rubuga inkuru 100 zakuwe ahandi buri munsi, byangiza amahirwe y’abahanzi b’umwimerere n’abanditsi bashya barimo kuzamuka.

Izi mpinduka zahise zigira ingaruka ku bakoresha uru rubuga bazwi cyane ku isi, ndetse n’abandi bantu bakoreshha uru rubuga mu buryo rubinjiriza amafaranga ndetse akaba ari nayo abafasha kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe mu bakora ibiganiro witwa Dominick McGee, ukurikirwa n’abantu miliyoni 1,6, yagaragaje ko konti ye yagabanyirijwe ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga.

McGee yamenyekanye cyane bwa mbere kubera ibitekerezo bye n’imvugo zikemanga amatora y’umwaka wa 2020 muri Amerika.

Yahagaritswe by’agateganyo mu 2023 yamburwa n’uburenganzira bwo gukorera amafaranga inshuro imwe mu 2024. Mbere yaho, yari yaravuze ko yinjizaga ibihumbi 55$ ku mwaka kuri uru rubuga.

Nubwo McGee yavuze ko adakunze gukoresha amayeri yo gukurura abasomyi, abandi bakoresha uru rubuga bavuze ko mu butumwa atangaza, akoresha ijambo ‘amakuru mashya yihutirwa [breaking]’ nibura inshuro 91 mu cyumweru, aha akaba ariho bahera bavuga ko nawe akoresha ubu buryo X itemera mu gukurura abamukurikira.

Izi mpinduka zibaye mu gihe abantu benshi bakomeje kwibaza ku mumaro w’uru rubuga.

Abasesengura imikorere y’imbuga nkoranyambaga bagaragaza ko X itakiri urubuga rutabogama mu bya politiki, ahubwo isa nk’iyahindutse urubuga rw’aba Conservateur.

Ikindi ni uko mbere X yari urubuga rumeze nk’iruhuriro ry’izindi nyinshi ku buryo abantu bayifashishaga mu gufungura no gusura izindi mbuga zinyuranye, ariko bitakibaho ubu.

Ibi byose si ko Musk abibona, kuko avuga ko ubwo busesenguzi butarimo ukuri.

Uru rubuga rwa X kuva rwaurwa n’umuherwe Elon Musk rwagiye ruhinduka cyane mu mukorere yarwo harimo no gutakaza ikirango cyorwo cyahoranye ndetse no uhindurirwa izina, rukava ku kwitwa twitter ahubwo arwita X.

Mu gihe uyu muherwe yafataga uru rubuga abantu benshi mu isi bagiye binubira cyane impinduka yazanye ariko kubera ko ntarundi rubuga ruhari rufite imikorere nkiyi baremera bakomeza gukoresha uru rubuga ruzwiho cyane kunyuzwaho amakuru atandukanye by’umwihariko aya Politike.

Ushaka kwamamaza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.

Service dutanga.

.Kwamamaza

.Events potogaraph&Videos

.Amatangazo yo kubika
.Amatangazo ya cyamunara
.kuyobora ibitaramo, inama (MC)
. Graphics Design
. Gufungura YouTube channel
.Dutanga stage ku bifuza gukora itangazamakuru

Ukeneye zimwe muri izi services watuvugisha kuri 0792070857.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *