Umu Faransa Karine Buisset wari Umukozi w’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kwita ku bana UNICEF yiciwe mu gitero cyagabwe n’Ingabo za Leta ya RDC i Goma.
Iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026 mu mujyi wa Goma uri kugenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23.
Amakuru yatangajwe n’abantu bari hafi y’aho byabereye avuga ko drone yoherejwe n’ingabo za leta ya Congo, zizwi nka FARDC, yateye inzu y’amagorofa abiri iherereye mu gace kari hagati mu mujyi wa Goma.
Iyo nzu yari iherereye mu gace gatuwemo cyane n’abanyamahanga bakorera imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha bw’ubutabazi.
Icyo gitero cyateje iturika rikomeye ryasenye iyo nzu burundu. Karine Buisset yari ari imbere mu nzu ubwo iyo drone yayirasaga, ahita ahasiga ubuzima.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko mu minsi ishize ubutegetsi bwa Congo bwarushijeho kwifashisha ibitero bya drones mu ntambara ibera mu ntara za Nord Kivu na Sud Kivu.
Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iyi ntambara bavuga ko hari ibitero bikorwa ku bufatanye n’abacanshuro b’abanyamahanga, barimo n’abazungu, bakorana n’ingabo za leta mu bikorwa bya gisirikare.
Urupfu rw’uyu mukozi wa UNICEF rwongeye kugaragaza akaga gakomeye gahangayikishije abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi muri aka gace.
Imiryango mpuzamahanga isanzwe itanga ubufasha mu burasirazuba bwa Congo ikomeje gutangaza ko umutekano w’abakozi bayo uri mu kaga gakomeye kubera ubukana bw’imirwano n’ibitero bya gisirikare bikomeje kugabwa mu bice bituwemo n’abaturage.
Abasesenguzi bavuga ko uru rupfu rushobora kongera gushyira igitutu ku mpande ziri mu ntambara kugira ngo hubahirizwe amategeko mpuzamahanga arengera abasivili n’abakozi b’ubutabazi mu bihe by’intambara.
Mu gihe amakuru arambuye ku by’iki gitero agikomeje gukusanywa, urupfu rwa Karine Buisset rugaragaza neza ubukana bw’intambara ikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili n’abakora ibikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Congo.
Ni mugihe kandi Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ikomeje kurebera ubwicanyi bukorerwa abaturage ba RDC bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse n’abanyamulenge bukozwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FDRL yashinzwe n’abasize bakoze Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Injira muri channel yacu ya Whatsapp unyuze aha https://whatsapp.com/channel/0029VbB0XeP8vd1MrRBdJK1E
