kuba yarageze hariya na byo ni ibindi bibazo-Platini yakomoje kuri Prophet Joshua utaramuhaye miliyoni 5 yari yamwemereye

Platini yakomoje kuri Prophet Joshua waguze album ‘Vibranium’ agera kuri miliyoni 5 Frw ariko bikaza kurangira atayatanze yitwaza ko yari yakiriwe nabi.

Uyu mugabo wiyita Prophet Joshua ni umwe mu bari bitabiriye ibirori byo kumvisha abakunzi b’umuziki album ‘Vibranium’ ya Platini na Nel Ngabo byabereye muri Zaria Court ku wa 29 Kanama 2025.

Imbere y’abitabiriye iki gitaramo, Prophet Joshua yarahagurutse agira ati “Platini yarantumiye, ndavuga nti ngomba kuhagera. Ku bw’ibyo ndaguha miliyoni 5 Frw ejo Saa Tatu za mu gitondo.”

Iby’igitondo cya saa tatu byahindutse guheba burundu bituma abantu bibaza kuri uyu mugabo wiyita Prophet ndetse wakunze kugaragaza ko afite amafaranga menshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Nemeye Platini aganira na Igihe Kulture yagarutse kuri uyu mugabo avuga ko atari umuntu wo kwishyuza ndetse agaragaza ko atari akwiriye gukandagira hari hantu habereye igitaramo.

Ati “Byarangiye kuriya uretse ko atari n’amafaranga twari twasabye, uriya si umuntu wo kwishyuza. Nta kintu gikomeye mba nshaka kumuvugaho ariko no kuba yarageze hariya na byo ni ibindi bibazo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *