Musanze:Ubuyobozi na Police bamenye Litiro 850 z’inzoga yiswe ‘ibipupero’

Mu Murenge wa Gacaca wo mu Karere ka Musanze Ubuyobozi bufatanyije na Dasso, Inabo ndetse na Police bamenye inzoga yinkorano yitwa ‘ibipupero’, ndetse bamwe bazikoraga batabwa muri yombi.

Uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rwunganira Akarere mu by’Umuteno (DASSO), Ingabo, hamwe n’ubuyobozi bw’Umurenge n’abayobozi b’Utugari, hagamijwe guhashya izo nzoga zitemewe n’amategeko.

Muri iki gikorwa hafatiwemo abantu bane bakekwaho guteka no gucuruza izi nzoga, bafatanwa litiro zigera kuri 850 z’ibipupero.

Muri abo hafashwe harimo Turikumwe w’imyaka 30 y’amavuko, wahise ashyikirizwa Polisi ikorera ku Murenge wa Cyuve kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

Abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bucuruzi na bo baracyashakishwa, aho nibafatwa bazahanishwa ibihano birimo n’amande.

Bamwe mu baturage bavuga ko iki kigage cyari cyarabaye intandaro y’umutekano muke mu baturage no mu miryango.

Umwe utuye aho muri Gacaca  twahawe izina rya Kambari yagize ati:“Uwanywaga ibipupero wese yahitaga asinda bikabije.

Hari n’aho byageraga agatangira kurwana n’uwo abonye wese, bigateza amakimbirane mu baturage.

Bamwe bararaga ku nzira nyuma yo kunywa iki kigage, mbese nta muntu ushobora kunywa ibipupero ku manywa cyane mu bihe by’izuba.”

Undi muturage wahawe izina rya Ntambabazi na we yavuze ko cyari cyabarabujije amahoro mu miryango.

Yagize ati:“Iki kigage cyari cyarabujije amahoro mu miryango. Hari abagabo bagisindaga bataha bagatongana n’abagore n’abana, bigateza amakimbirane mu ngo.”

Abaturage bavuga ko iyi nzoga yengwa hifashishijwe amasaka, isukari na pakimaya, ariko hakanongerwamo ibindi bintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima.

Muri byo harimo umuravumba, igisabune cyitwa salumaka gikoreshwa mu gukora isuku mu bwiherero, ndetse na dereshe (imbetezi zikoreshwa mu ruganda rukora inzoga zemewe n’amategeko rwa BLARIRWA) zagenewe amatungo, ibintu abaturage bavuga ko bishobora gutuma iki kigage kiba kibi cyane ku buzima bw’abakinywa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru,IP Ignace Ngirabakunzi, na we yemeje ko iki kigage cyari kibangamiye umutekano w’abaturage bo muri ako gace.

Yagize ati: “Ibipupero byari bitangiye guteza ibibazo by’umutekano muke mu baturage. Ni yo mpamvu inzego z’umutekano zabimenye zikabimena, ndetse bamwe mu babikoraga bagafatwa kugira ngo bagirwe inama kandi abarenze ku mategeko bahanwe.”

Yanibukije abaturage kwirinda ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima ndetse no guteza umutekano muke.

Abaturage bavuga ko iri zina bita iyo nzoga, ryakomotse ku ngaruka iki kigage kigira ku muntu wayinyoye, kuko ngo abura ubwenge agatangira kuvuga amagambo menshi nka radiyo idahagarara, cyangwa agatangira kuvuga ibintu bidafite aho bihuriye n’imitekerereze isanzwe.

Ni ho abaturage bakura imvugo yo gupupera, bisobanura kohereza ibintu byinshi icyarimwe, nk’uko bashyira umwuka mu ipine cyangwa se imodoka n’imashini zisohora umwuka mwinshi.

Iyi nzoga yitwa ‘igipupero’ yari yiganje cyane mu Tugari twa Karwa na Kavu two mu Murenge wa Gacaca.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *