Hamenyekanye abasifuzi mpuzamahanga bazasifura umukino uzahuza APR FC na Rayon sports

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 APR FC na Rayon sports bazacakirana mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya Super cup, hamenyekanye abasifuzi mpuzamahanga bazasifura uyu mukino w’ishyiraniro.

Ni umukino w’ishyiraniro uzahuza amakipe ahora ahanganye ya hano mu Rwanda Rayon sports na APR FC ni ‘Derby’ yiswe 1000 hills derby.

Super cup ihuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’iya twaye igikombe cy’Amahoro, mu gihe imwe yabitwaye byombi Super cup ikinwa n’ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ndetse n’iyabaye iya kabiri muri Shampiyona.

Iyo uyu mukino uri hafi gukinwa benshi bibaza ku basifuzi bashobora gusifura uyu mukino, ndetse benshi bagahuriza ku cyifuzo cy’uko uyu mukino wahabwa abasifuzi mpuza mahanga.

Kuri iyi nshuro niko byagenze, uyu mukino uzahuza APR FC na Rayon sports ukaba wahawe abasifuzi mpuzamahanga bayobowe na Nsabimana Céléstin akaba azungirizwa n’umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mutuyimana Dieudonné (Dodos) naho Umutoni Alice azaba ari umusifuzi wa kabiri w’igitambaro ni mugihe umusifuzi wa Kane azaba ari Remy Victor Nshimiyimana.

Uyu mukino ukaba uzaba ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 saa 18:30 ukaba uzabanzirizwa n’uzahuza Rayon sports WFC na Indahangarwa WFC saa 3:00.

Kugura itike ni ugukanda *939*3*2#.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *