Bruce Melodie yashimuse igitaramo cya The Ben, Ese yamukubise agakoni k’unda? akantu ku kandi

Mu ijoro ryakeye rya tariki ya 1 Mutarama 2026 ni bwo habaye igitaramo cyari gitegerejwe na benshi, ni igitaramo cyari cyateguwe na The Ben yaracyise “The New Year Groove”, ni igitaramo Bruce Melodie yakoreyemo amateka akomeye bituma benshi bibaza niba yaba yashimuse igitaramo kitari icye.

Bruce Melodie ni umwe mubahanzi bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo cyaraye kibaye, aho benshi bari bafashe iki gitaramo nk’igipimo cyiza kureberaho aba bahanzi byakomeye hano mu Rwanda, nk’uko bisanzwe mu bindi bitaramo iyo igitaramo gitangiye habanza abahanzi batari banini muri icyo gitaramo no muri “The New Year Groove” niko byagenze.

Bruce Melodie yataramiye abakunzi be mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 23 ndetse abaneraho kwerekanaamashuaho y’indirimbo ye yakoranye na Diamond Platnumz yitwa POMP POMP.

Akantu ku kandi mu byaranze isaha imwe n’iminota 23 Bruce Melodie yamaze k’urubyiniro.

Ubwo Beno view yavaga kurubyiniro ku isaha ya 11:35 abashyushya rugamba Luckman Nzeyimana na Anitha pendo nibwo batangiye guteguza imbaga nyamwinshi yabari bitabiriye iki gitaramo ko bagiye kwakira umuhanzi ukomeye, uku guteguza kwakira Bruce melodie byatwaye iminota 25 kuko Bruce Melodie yageze kurubyiniro saa 11:3 maze atangira gutaramira abakunzi be bari benshi benshi cyane baritimbaga bari Melodie, Melodie.

Bruce Melodie yahereye ku ndirimbo ze zakera zakunzwe, abenshi bafashe nkaho ariyo turufu ikomeye yakubitishije mugenzi we The Ben we wahereye ku ndirimbo ze zahafi.

Saa 11:18 Bruce Melodie yakiriye kurubyiniro Juno Kizigenza baririmbana indirimbo bafitanye yitwa “Igitangaza”,

Ubwo igitaramo cyari mumaze kuryohera abantu barenga ibihumbi 10 bari bakubise buzuye BK Arena saa 11:30 Bruce Melodie yavuye kurubyiniro ahasiga Itsinda ry’abacurunzi rya Sipfoni Bande ryari ririmo kumucurangira risururutsa abantu maze ajya guhindura imyenda agaruka kurubyiniro saa 11:41.

Ubwo abantu banshi bari batangiye kurushaho kuryoherwa n’igitaramo saa 00:20 Bruce Melodie yongeye gutungurana azana kurubyiniro umuhanzikazi Bwiza baririmbana indirimbo bakoranye yitwa “Ogera” maze abakunzi b’uyu muhanzi biyungaho n’aba Bwiza Emerance bazamura amajwi igitaramo gikomeza kubabana uburyohe.

Bruce Melodie mbere y’uko ava kurubyiniro yatunguranye cyane ahita yereka abakunzi be amashusho y’indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz yitwa POMP POMP maze induru y’ibyishimo iba nyinshi ku mbaga nyamwinshi yari yitabiriye iki gitaramo, umu kwerekana amashusho y’indirimbo bwambere muri BK Arena mu gitaramo cyateguwe na mugenzi we bahora bahanganye The Ben abantu baneshi babifashe nk’indi turufu uyu muhanzi yakoredheje yereka mugenzi we The Ben ko hari byinshi akwiriye kwiga mu mitegurure ye y’urubyiniro.

Bruce Melodie yavuye k’uribyiniro saa 00:27 ubwo yari amaze kwereka abakunzi be amashusho y’indirimbo ye yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze amasaha 16 kuri YouTube ya Bruce Melodie asanzwe acishaho i ihangano bye yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 334.

Ibitendu by’ingenzi Bruce Melodie yakoreye kurubyiniro benshi byatumye bibaza niba Bruce Melodie Yaba yashimuse igitaramo cy’abandi cyangwa niba yakubise agakoni k’unda The Ben.

1.Bruce Melodie yategerejwe iminota myinshi k’urubyiniro kurusha The Ben, Bruce Melodie yategerejwe iminota 25 asanga abakunzi be bakimufitiye amashyushyu yo kumva indirimbo yari yateguye kubaririmbira.

2.Bruce Melodie yavuye k’uribyiniro (stage) mu gihe kingana n’imino 11 ajya guhindura imyenda asanga abakunzi be bakimutegereje mugihe yari ahasize Bande ye imucurangira isusurutsa abantu, mu gihe mu genzi we The Beni mu gihe kirenga isaha yamaze k’urubyiniro atigeze ajya guhindura imyenda.

3.Bruce Melodie yavuye k’urubyiniro ubona ko abafana be bakimushaka bitandukanye namugenzi we The Ben wasoje igitaramo intebe zambaye ubusa hari abantu bamwe hari abatangiye kwitahira.

4.Bruce Melodie yamuritse amashusho y’indirimbo ye na Diamond Platnumz mu gitaramo cya mugenzi we The Ben ibi byafashwe nk’iturufu ikomeye y’amagambo yavuzwe nyuma y’igitaramo ko Bruce Melodie yaba yahunze ubwenge mugenzi we The Ben.

5.Bruce Melodie yari afite Itsinda ry’abacurunzi bamucurangita (Bande) mu gihe The Ben ntari yari afite.

Reba amashusho y’indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz yitwa POMP POMP 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *