Ali Kiba agiye gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cy’amateka yatumiwemo na Kevin Kade

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania Ali Saleh kiba wamamaye mu muziki nka Ali kiba, yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho aje mu gitaramo cy’amateka azahuriramo na Kevin Kade wamutumiye.

Ali kiba yageze mu Rwanda mu ijoro ryo k’umunsi w’ejo ku wa mbere, nk’uko byari biteganyijwe ko agera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombere saa 20:10 z’umugoroba niko byagenze aho yasohotse mu kibuga cy’indege saa 20:30 maze ahasanga imbaga nyamwinshi y’abanyamakuru bari baje kumwakira.

Ali kiba yageze mu Rwanda ananiwe ibyo biza gutuma atavugisha itangaza makuru ryari ryaje ryiteguye kumubaza ibibazo by’amatsiko bari bafite.

Ali Kiba aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo yatumiwe mo na Kevin Kade yise “The Last night”. iki gitaramo kizabera kuri Land-point ya Kigali Convention center kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025.

Ali kiba yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu myaka 7 ishize, Yaherukaga i Kigali mu gitaramo gikomeye cya East African Party, cyabaye ku 1 Mutarama 2018 muri ‘Parking’ ya Stade Amahoro i Remera.

Kevin Kade yatumiye abahanzi batandukanye bahano mu Rwanda aribo: Bushali, Bull Dogg, Bwiza, Riderman, Ruti Joel, Kenny K-Shot, Bruce The 1St, Shemi, Angell Mutoni, Diez Dola, Ariel Wayz n’abandi benshi.

Ni igitaramo cy’amateka aho Kevin Kade azaba yishimira intambwe amaze gutera mu muziki.

Reba amashusho ubwo Ali kiba yageraga I kigali mu ijoro ryakeye

https://youtu.be/3TmGWNYUzRI?si=toH1UrEhVyunYRmQ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *