Akantu ku kandi mu byaranze umukino: Rayon sports yiminjiyemo agafu imbere y’umutoza mushya, Gorilla FC ibigenderamo

Kuri uyu wagatanu Gorilla FC yari yakiriye Rayon sports mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, umukino urangira Rayon sports yegukanye amanota atatu imbere y’umutoza mushya wari waje kwihera ijisho uyu mukino.

Akantu ku kandi mu byaranze umukino

Ni umukino watangiranye ishyaka kumpande z’amakipe yombi ariko mu minota 5 yambere y’umukino wabonaga ko ikipe ya Gorilla FC yakoragamo udukosa duto kuko muri iyo minota Rayon sports yabonye mo kufura atariri hafi y’izamu, kuri uwo munota wa 5 Rayon sports yabonye kufura yatewe na Emery Bayisenge ashaka imitwe y’abagenzi be ariko umupira ntiwabageraho.

Ku munota wa 8 w’umikino Irakoze Darcy wa Gorilla FC yarase igitego cyari cyabazwe ku makosa yari akozwe n’abamyugariro ba Rayon sports, aho yari asigaranye n’umuzamu ariko gushyira umupira mu izamu bikamunanira.

Ku munota wa 9 Masudi Narcisse wa Gorilla FC yahawe ikarita y’umuhondo kubera kujugunya umupira byagaragaye nko kwinubira icyemezo umusifuzi yari afashe ubwo yahaga Rayon sports kufura ku ikosa abakinnyi ba Gorilla FC bari bakoreye Rayon sports, ni kufura yatewe ariko ntihagira ikiyivamo gihambaye.

Ku munota wa 12 nabwo Rayon sports yabonye kufura ariko nayo itaragize icyo itanga, ku munota wa 14 Gorilla FC yabonye kufura yetewe na Masudi Narcisse ariko ntihagira icyo itanga, ku munota wa 16 nabwo Gorilla FC yabonye idi kufura ariko nayo yagenze nkiyi barimaze gutera ntamusaruro yatanze.

Ku munota 19 Rayon sports yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Paul Sindi maze iterwa neza na Emery Bayisenge yatewe ku munota wa 20, aho yateye umupira ugendera hasi maze uruhukira mu urucundura, Rayon sports iba ibonye igitego cyambere.

Ku munota wa 25, 27 n’uwa 32 Rayon sports yabonye mo amakoruneri ariko nayo ataragize icyo atanga, ku munota wa 35 Nduwimana Frank yatsindiye Gorilla FC igitego cyiza cyo kwishyura, ku munota wa 39 Rayon sports yabonye kufura yatewe neza na Emery Bayisenge ariko ba myugariro ba Gorilla FC bakuraho umupira n’umutwe, ku munota wa 40 Rayon sports yabonye undi mupira w’umuterekano watewe na Emery Bayisenge ariko nawo ntihagira ikiwuvamo.

Ku munota wa 42 Adam Bagayogo yatsinze igitego maze umusifuzi asifura ko yari yaraririye, iminota 45 isanzwe ikinwa mu gice cyambere yararangiye maze umusifuzi yongeraho iminota itatu nayo itarakozwemo ibihambaye ku mpande zombi, igice cyambere cyarangiye Rayon sports inganya na Gorilla FC igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka aho Habina Yves yasimbuye Adama Bagoyogo utari wagize umukino mwiza kuko buri mupira yafataga yahitaga ashota mu izamu aho gukinana na bagenzi be ngo bubake uburyo bw’igitego.

Ni igice cya kabiri nacyo cyatangiranye ishyaka ryinshi ku makipe yombi ubona ko bose bashaka insinzi, muri make cyari igice cya kabiri cyatangiye ubona ko kiza kuryohera ijisho nk’uko igice cyambere cyari cyagenze.

Nyuma y’iminota mike igice cya kabiri gitangiye Gorilla FC nayo yakoze impinduka 2 icyarimwe aho khalifa Traore yasimbuwe na Alisaly Yipoh ndetse na Nduwimana Eric asimburwa na Mercy Duru Ikena.

Nyuma y’igihe gito Gorilla FC ikoze izi mpinduka Rayon sports nayo yakoze izindi mpinduka aho Ishimwe Fiston yinjiye mu kibuga asimbuye Ntarindwa Aimable.

Ku munota wa 68 Rayon sports yabonye igitego cya kabiri kuri kufura yari itewe neza na Ndayishimiye Richard, ku munota wa 70 Rayon sports yabonye koruneri ariko nihagira ikiyivamo gihambaye cyo kimwe n’indi yahise ibineka.

Ku munota wa 74 Gorilla FC wabonaga irikurwana no gushaka uburyo yakwishyura igitego yari yatsinzwe yakoze izindi mpinduka aho Nduwimana Frank yasimbuwe na Chancelor Meng Ndong, ndetse no kumunota wa 82 Gorilla FC yaje gukora izindi mpinduka aho Mudeyi Mussa Saleh yasimbuwe na KAZUNGU Celestin.

Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Rayon sports ifite bya bitego byayo bibiri kuri kimwe cya Gorilla FC, umusifuzi yongeyeho iminota ine y’inyongera muri iyo minota Gorilla FC yakoze mo izindi mpinduka, ndetse na Nizeyimana Omar ahabwa mo ikarita y’umuhondo kuruhande rwa Gorilla FC.

Ni umukino wari witabiriwe n’umutoza mushya wa Rayon sports Bruno Ferry.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *