RGB yisunze amategeko N°56/2016 na N°058/2024 ikuraho ubuyobozi bwa Rayon sports habura iminsi 44 ngo ngo komite iseswe

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwashyizeho ubuyobozi bw’agateganyo muri Rayon sports mu gihe kingana n’Amezi atatu, aho bahawe inshingano zikomeye harimo no kuvugurura amategeko agenga umuryango wa Rayon sports, no gusigasira ubumwe bw’umuryango, no gukomeza ibikorwa by’umuryango wa Rayon sports.

Ibi byabaye ahari ejo ku wa kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025 mu nama yahuje umuryango wa Rayon sports (Rayon sports association) n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), nyuma y’iyi nama RGB yahise isohora itangazo ku mu muryango wa Rayon sports, aho ryari ririmo komite nshya y’agateganyo iyobowe na Bwana Murenzi Abdallah.

Soma itangazo rya RGB.

RGB mugushyiraho ubu buyobozi bw’agateganyo yifashishije itegeko N°56/2016 ryo ku wa 16/16/2016 rishyiraho urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yarwo, ndetse n’itegeko N°058/2024 ryo ku wa 20/06/2024rigenga imiryango itari iya Let.

N’ubwo RGB isohoye iri tangazo tariki ya 9 Mutarama 2026 ni bwo hari hateganyijwe inama y’inteko rusange yagombaga kwegurizwamo cyangwa gusesa komite nyobozi yose ya Rayon sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *