Umutesi Scovia benshi bamenye nka Mama U Rwagasabo mu itangaza makuru yarekanye Televiziyo ye ku mugaragaro, ndetse anaterwa inkunga n’abarimo Coach Gael.
Ni umuhango wabaye ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, ubera muri Kigali Universe y’umuherwe Coach Gael.
Ni ibirori byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye harimo no kwerekana ku mugaragaro abakozi ba Mama U Rwagasabo TV ndetse n’abafatanya bikorwa bayo bakorana kugeza ubu.
Muri uyu muhango wo ku murika ku mugaragaro Televiziyo ya Mama u Rwagasabo imaze umwaka ikora habayemo igice cyo kuganira Mama U Rwagasabo TV mu buryo bw’amafaranaga.
Muri icyo gice niho Apotere Mignone n’itorero rye batanze miliyoni 5 zamafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko Mignone amaze gutanga izo miliyoni 5 yahise ahamagara Coach Gael maze nawe atanga miliyoni 3.
Coach Gael ubwo yatangaga inyunganizi ye cyangwa inkunga ye yagize ati “Najye rwose ndavugira Kigali Universe natwe dutanze miliyoni 3 Frw.”
Coach Gael ubwo yamaraga gutanga inkunga ye nawe yahise ahamagara Hadji Mudahenwa Youssufu umuyobozi wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) maze nawe atanga miliyoni 2 Frw.
Hadji kandi yashimangiye ko akunda Scovia akaba ariyo mpamvu mpamvu yiyemeje kumushyigikira.
Yagize ati “Murakoze najye urugero nkundamo Scovia no kumushyigikira ndashyiraho miliyoni 2.”
Na none kandi Apotere Mignone yahamagaye Bishop Gasana maze nawe atanga miliyoni 1 ndetse anahita atanga ibihumbi 300 ako kanya.
Muri uku kwitanga kandi Umuyobozi w’idini rya Anglican mu Rwanda ArchBishop Antoine Kambanda nawe yatanze miliyoni 3 Frw ndetse nawe ashimangira ko akunda Mama U Rwagasabo.
Yagize ati “Natwe rero dukunda Mama U Rwagasabo, kandi ngira ngo babivuze ni umuhanga kandi ni umuhanga koko, igikuru cyane ni uko akomeje kwiga kandi natwe turacyabikomeza, rero turashaka kugushyigikira na miliyoni 2.”
Ntibyagarukiye aho Chantal Mbanda umugore wa Bishop Mabanda akaba n’umuyobozi wa Mather’s Union mu Rwanda nawe yatanze ibihumbi 500 frw.
Ubwo Chantal Mbanda yatangaga inkunga ye yagize ati”Natwe turashaka kugushyigikira, nk’umumama nk’umudamu nkatwe nzaguha ibihumbi 500 Frw.”
Igikorwa cyo gushyigikira Mama U Rwagasabo TV cyakomereje mu bari bitabiriye iki gikorwa biyandika ku rupapuro bagashyiraho n’ibyo bazatanga.

