Irene Murindahabi yahishuye byinshi k’Ubutumwa buherutse kwandikwa na Vestine, benshi bagwa mu kantu

Irene Murindahabi ureberera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas yagize icyo avuga ku makuru yari amaze iminsi avugwa ko Vestine yaba atameranye neza n’umugabo we ndetse akurira inzira kumurima abavuga ko ari umukino wo kubeshya (Prank).

Ubwo yari mu kiganiro kuri MIE Empire Irene Murindahabi yatangaje ko ibyo Vestine yatangaje atari umukino wo kubeshya (Prank) ndetse ko uwo mukino atajya awukina.

Yagize ati “Abantu babimenye ngewe sinjya nkora prank, ni gute na kora prank y’indirimbo iri mururimi rwa kiswahili nkayikorera mu Rwanda? ngiye kuvuga ngo simbizi naba mbabeshye kuko ndayizi 100% gusa si iyo gu sharing society kuko ni ubuzima bwe bwite.”

Ibi bije nyuma y’ubutumwa Vestine aheruste gutangaza bwatangaje abatari bake bwagira buti

“Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”

“Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”

Nanone kandi mu kiganiro Irene Murindahabi yagiranye na IGIHE yavuze ko ku cyatumye buriya butumwa bwa Vestine buhita bisibwa kuri konte ye ya Isitogarame, ndetse no kukuba baramusize mu gihugu cya Canada.

Yagize ati “Ibyo mwabonye byavuye ku rukuta rwa Instagram bwite rwa Vestine ni naho byahise bisibwa kubw’umutekano we. Ibirenze ibyo Uwiteka aduhane umugisha.”

“Ibyo mumwandikire mubimubaze, ni ubuzima bwite bwe. MIE Music dukorana na Dorcas na Vestine […] umuhanzi agomba kugira ubuzima bwe bwite bw’umuhanzi kandi tukabwubaha.”

M Irene abazwa kukuba barasize Dorcas i Mahanga.

“Amategeko y’indege ahamya ko abantu baziranye bagenda mu ndege imwe aba he? None se ubundi umwe aje mbere undi akaza nyuma ikibazo cyaba ari ikihe? Dorcas na Vestine ibyo bapfana n’abakunzi babo si ibitaramo n’indirimbo akabikorera aho ari ashaka? Yemerewe no kuvuga ngo ngiye kuruhuka akagenda, ikizima ni uko nta mezi atatu yashira utabonye igihangano cyiza, aho niho turebera.”

“Ameze neza n’ubu tumaze kuvugana ari amahoro. Imyaka bamaze mu muziki imaze kuba itanu, baciye mubintu byinshi bibategura ibi ari gucamo uyu munsi, ndanashimira Imana ku nkuru mbi nyinshi mwabakozeho zatumye bakomera.”

“Nkibona ukuntu mwese muraramye, nifuje ko aho umuhanzi wanjye ari bikomeza ari ibanga, kandi ibyo mbifite mu nshingano ku bwo kurinda amakuru ye.”

Irene Murindahabi yahishuye ko muri iyi minsi yavuba yagombaga gusohora indirimbo y’aba bahanzi be ariko akaba yahisemo kutayisohora kugirango abantu batazagirango ibyaye byose kwari ugutwikira iyo ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *