Gasogi United na KNC ibintu babigize ubuki, kugura itike imwe ukareba n’Umukino w’Amatsinda

Umukino wari guhuza ikipe ya Gasogi United na Kiyovu sports wimuwe ukurwa kuri Kigali Pele ushyirwa kuri sitade Amahoro.

Nyuma y’uko amakipe yo muri Sudani ariyo Al Merreikh na na Al Hilal zemerewe gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yemerewe no gukinira imikino yayo ny’Afurika mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu Al Hilal Omdurman irakina umukino wayo wa mbere wo mu matsinda ya CAF Champions League aho iza kwakira MC Alger yo muri Algeria, uyu mukino ukaba wahujwe n’uwa Gasogi United aho kugura itike imwe biguha amahirwe yo kureba imikino yombi.

Kankoza Nkuriza Charles umuyobozi wa Gasogi United nyuma y’uko yari abonye FERWAFA imenyesha abanyarwanda ko hari umukino w’amatsinda wa Al Hilal Omdurman ntibavuge ko n’ikipe ye ya Gasogi United iribukine, ntabwo yabyakiye neza aho yahisemo guhita ashaka ibisubizo byihuse ahitamo ko umukino wakwimurirwa kuri sitade Amahoro ukazaba ny’uma y’uwa Al Hilal Omdurman.

Umukino wa Gasogi United uzaba sa 18:30 mu gihe hazaba habanje uwa Al Hilal Omdurman na MC Alger saa 15:00, kugura itike imwe biguhesha amahirwe yo gukurikira imikino yombi.

Itike yamake ni 3000frw ariko ku munsi w’umukino ikazaba yabaye 5000frw, kugura itike ni ugukanda *939*3*2# ubundi ugakurikiza amabwiriza cyangwa ukanyura kuri www.sportspass.rw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *